Abana barenga 500 bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’Umurenge, Akarere, Intara n’Umujyi wa Kigali bitabiriye Inama y’Igihugu y’Abana, bagaragarizamo inzego zitandukanye ibibazo bikibangamiye uburenganzira bwabo n’imyigire.
Muri iyi nama yabaye ku wa 6 Kanama 2026, Harerimana Josue wo mu Karere ka Rusizi yagaragaje ko ikibazo cy’abana bava mu ishuri kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri gikwiye kwitabwaho, cyane ko hari impungenge z’uko izamuka ry’imisanzu y’ababyeyi rishobora gutuma iki kibazo kirushaho gukomera.
Yagize ati: “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’uko abana bari kuva mu mashuri cyane, hari abo jye nabajije nsanga ikibazo ari uko ari amafaranga y’ishuri babura. None numvise ngo undi mwaka amafaranga y’ishuri ngo yariyongereye ubwo murumva uburezi kuri bose butazahagendera ?” Iri jambo ryakiriwe n’amashyi menshi y’abana bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko, bigaragaza ko ikibazo cy’ubushobozi bwo kubona amafaranga y’ishuri kibahangayikishije.
Uhagarariye Minisiteri y’Uburezi yavuze ko impamvu zituma abana bava mu ishuri zitandukanye, zirimo amakimbirane n’izindi mbogamizi, ariko ashimangira ko Leta ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gufasha abana kubona uburezi. Ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko amafaranga Leta igenera amashuri agiye kongerwa kugira ngo ajyanishwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Mu mpinduka zateganyijwe, umusanzu wo kugaburira abana mu mashuri y’inshuke n’abanza uzava kuri 975 Frw ukagera kuri 2,000 Frw. Ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bataha, umusanzu w’umwaka uzava kuri 19,500 Frw ukagera kuri 24,000 Frw, mu gihe abanyeshuri bacumbikirwa bazajya batanga 110,000 Frw ku mwaka, aho mbere batangaga 85,000 Frw ku gihembwe.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko izo mpinduka zishingiye ku izamuka ry’ibiciro, ariko Leta na yo ikaba igiye kongera inkunga igenera amashuri kugira ngo izamuka ry’imisanzu ridashyira umutwaro ukabije ku babyeyi. Inkunga ya Leta izwi nka Capitation Grant izongerwa ku kigero kirenga 65%, hagamijwe gufasha amashuri gukomeza gutanga serivisi z’uburezi no guteza imbere uburezi kuri bose.




























































































































































































