Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abana basabwe kugira ubuzima bufite intego no kwirinda icyahungabanya inzozi zabo

Jeanne d’Arc Munezero

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Uwimana Consolée, asaba abana kugira ubuzima bufite intego no kwirinda kwirinda icyahagarika inzozi zabo, kuko bifitemo ubushobozi bwo kuzatuma igihugu cyabo kirushaho gutera imbere.

Ni bumwe mu butumwa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere yageneye abana bitabiriye, inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yabaga ku nshuro ya 18, yabereye mu nteko nsingamategeko, ku wa Kane, tariki 6 Kanama 2026. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 500 bahagarariye abandi guhera ku rwego rw’Umurenge, Akarere, Intara hamwe n’Umujyi wa Kigali, biyongeraho abahagarariye abafite ubumuga n’abandi bahagarariye abana bo mu nkambi z’impunzi uko ari eshanu ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana, yabwiye abana ko kuba habaho urubuga nka ruriya rubahuriza hamwe, ari ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda ruha agaciro umwana kandi rwemera ko ijambo rye ari ingenzi mu kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.

Yagize ati “Igihugu kibateze amatwi kandi kirifuza ko mukomeza kugira uruhare mu kugena ejo hazaza hacyo. Kubabona mwicaye aha ngaha kandi mwishimye, birerekana uko u Rwanda rw’ejo ruzaba ruhagaze. Turababonamo abarimu, abashakashatsi, ba rwiyemezamirimo, abasirikare n’abayobozi bakomeye bazakomeza guteza imbere Igihugu cyacu. Muri icyizere cy’imiryango yanyu ariko n’icy’Igihugu cyacu, ntimukemere na rimwe ko hari icyahungabanya inzozi zanyu.”

Minisitiri Uwimana,yakomeje yasabye abana kutazigera bemera icyahungabanya inzozi zabo harimo inshuti mbi, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Nashimye insanganyamatsiko twahisemo ‘Ejo ni njye!’ irabisobanura neza turababonamo abarimu, abashakashatsi, ba Rwiyemezamirimo, abasirikare n’abayobozi bakomeye bazakomeza guteza imbere Igihugu cyacu kuko muri n’icyizere cy’imiryango yanyu ariko n’icyizere cy’Igihugu.  Ntimukigere na rimwe mwemera ko hari icyahungabanya inzozi zanyu.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye cyane byugarije abana, ari ababyeyi batagifata inshingano zo kurera abana babo mu buryo bwuzuye.

Ati “Hari ababyeyi bumva ko kurera umwana ari nk’ikindi kintu kiza nyuma y’izindi nshingano, bikagira ingaruka ku mibereho n’imikurire y’abana, bikaviramo bamwe guta ishuri, bakishora mu biyobyabwenge, abandi bakagira imirire mibi. Ariko byose aho ruzingiye ni ku babyeyi babyara abana kandi bombi. Icyo dukora gikomeye ubu ngubu ni uguha ababyeyi ubumenyi, bwo kubategura kwakira umwana n’uburyo azamurera, tukabaha ubwo bumenyi, bagakora ibyo bazi, bakarera abana babo mu buryo bufite ubumenyi.”

Ingabire Assumpta akomeza ambwira abana ko imiryango yabo n’igihugu muri rusange babategerejeho byinshi. Ati: “Muri ab’agaciro kuko n’ibitekerezo mutanga ni iby’agaciro ni yo mpamvu rero mukwiye kwitabwaho uko bikwiye. Tubategerejeho byinshi mu iterambere ry’imiryango yanyu n’iry’Igihugu muri rusange.”

Muri iyi Nama ngarukamwaka, abana bagaragaje ko iyi nama isobanuye byinshi kandi bishimira umwanya igihugu kibaha, kandi bigaragara ko turi ab’agaciro kandi ko natwe abana hari icyo twakora Igihugu cyacu kigatera imbere kuko  ejo ari twe tugomba kuhagira heza. ariko nanone.

Kelia Isimbi, uhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu, Ati “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu, n’umwanya baduha no gukomeza kutuba hafi ndetse guteza imbere ibikorwa byose bishigikira iterambere ry’umwana, kumurinda no kumurengera. Turabasaba gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw’umwana, birimo ibiyobyabwenge, ihohotera rikorerwa abana, guta ishuri, amakimbirane mu miryango, n’ubusinzi mu miryango imwe n’imwe.””

Mugisha uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Nyarugenge Ati Bayobozi turabasaba gukomeza kuba abana bafite ubumuga hafi kuko hanzaha haracyari ababyeyi batabaha agaciro ndetse na bakibaheza ikindi mukadufasha guhana ababasabisha kuko nabyo biri mubyangiza ejo habo hazaza”

Dukundane Ines nawe ati“Ikibazo gihari kitubangamiye ni ababyeyi batita ku nshingano zabo, bigatuma hari  abana bari munsi y’imyaka 18 usanga bari mu tubari bishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, ugasanga byangiza ejo habo, ndetse bikongera ubwinshi bw’abana ku mihanda, ndetse bikongera ibibazo byinshi mu mikurire yabo abayobozi badufashe kudufasha abo babyeyi ndetse bakita no kungo zihorana amakimbirane kuko nayo atwangiriza ejo heza hacu.”

Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yatangiye mu 2004, igamije kububakira ubushobozi, kubaha urubuga rwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu gushakira ibisubizo ibibazo byabo. Mu nshuro 18 imaze kwitabirwa, ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gufasha abana gukura bafite indangagaciro n’umuco Nyarwanda, bifitiye icyizere, bakunda Igihugu kandi bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho n’imikurire y’abana b’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities