Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Minisitiri w’Intebe yasabye intore zisoje Itorero Indangamirwa kudatinya gukora ibikwiye

Minisitiri w'Intebe yahagarariye umuhango wo gusoza amasomo y'Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 16

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, kuzajya ruhitamo ibikwiye nubwo hari igihe bishobora kuba bigoye, kuko ari ho indangagaciro n’ubutore bwabo bizagaragarira.

Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza iri torero wabaye ku wa 10 Kanama 2026, mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo. Yabwiye intore ko nyuma yo kuva mu itorero zizahura n’amahirwe menshi ariko ko zitazabura ibishuko n’ibirangaza, bityo ko zikwiye kugira ubushishozi mu byemezo zifata.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe atandukanye n’ayo urubyiruko rwagize uruhare mu kubohora igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko urwo rubyiruko rwabanje rwahuye n’igihugu cyari cyarasenyutse, maze ubutwari bwarwo bukagaragarira mu kongera kubaka igihugu, kugarura ubumwe no gushyiraho umusingi w’iterambere.

Yagize ati: “Ibyo igihugu cyanyu kibasaba bitandukanye n’ibyo urubyiruko rwabohoye igihugu rwasabwaga. Bo basanze u Rwanda rwarasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubutwari bwabo bwagaragariye mu kongera kubaka igihugu bundi bushya, kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda, no gushyirwaho umusingi w’iterambere u Rwanda ruriho uyu munsi.”

Yongeye kubwira uru rubyiruko ko igihugu cyamaze kugira urufatiro rukomeye, bityo inshingano zarwo ari ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere. Ati: “Mwe mubyirutse u Rwanda rwarongeye kwiyubaka, rufite amahirwe menshi ndetse n’ejo hazaza hatanga icyizere. Inshingano zanyu rero ni ukurinda ibyagezweho no kubiteza imbere mukageza igihugu ku ntera irenze kure cyane aho kiri uyu munsi.”

Ku bijyanye n’ibishuko urubyiruko rushobora guhura na byo, Dr. Nsengiyumva yasabye intore kutazayobywa n’ibirangaza, ahubwo zikagendera ku ndangagaciro zahawe mu Itorero. Yagize ati: “Hari amahirwe menshi urubyiruko nkamwe mufite yo kubyaza umusaruro, ariko kandi nagira ngo mbibutse ko hari n’ibibarangaza byinshi n’ibishuko byinshi. Kenshi muzasanga gukora igikwiye bisa n’ibigoye ariko aho ni ho indangagaciro n’ubutore bwanyu buzagaragarira.”

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 ryitabiriwe n’intore 769, zirimo abakobwa 315 n’abahungu 454. Abaryitabiriye biganjemo Abanyarwanda baba cyangwa biga mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri mpuzamahanga yisumbuye, abanyeshuri ba kaminuza ndetse n’abitwaye neza mu Rugerero rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 13.

Muri iri torero, urubyiruko rwahawe amasomo n’amahugurwa arimo kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda, gusigasira indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda ndetse n’ibanze mu myitozo ya gisirikare, birimo kurasa.

Abitabiriye iki cyiciro biyongereye ku ntore 5.216 zimaze kunyura mu byiciro 15 byabanje by’Itorero Indangamirwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities