Connect with us

Hi, what are you looking for?

Urubyiruko

Minisitiri Utumatwishima yasabye imiryango n’amashuri gukaza uburere bw’urubyiruko

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye Abanyarwanda kongera imbaraga mu kubaka imiryango ikomeye no gushimangira uburezi bw’abana, avuga ko ari imwe mu nzira zo gukumira ibibazo byugarije urubyiruko birimo ibiyobyabwenge.

Yabigarutseho ku wa 23 Kanama 2026, ubwo hasozwaga Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, nyuma y’iminsi ryari rimaze kuva ku wa 19 Kanama.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hakenewe kongera kwibanda ku muryango, by’umwihariko ku mibanire y’abashakanye, kugira ngo abana bakurire mu miryango ibaha uburere buboneye kandi ibafasha guhangana n’ibibazo bahura na byo.

Yavuze ko umuryango ukomeye ari wo utanga umusingi w’urubyiruko rukomeye, bityo ko ababyeyi, Kiliziya n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye gufatanya mu gutoza abana indangagaciro no kubakurikirana kuva bakiri bato.

Minisitiri yanagarutse ku kibazo cy’abana batitabira ishuri cyangwa batabasha kurirangiza, asaba ababyeyi, abayobozi ndetse n’abapadiri kurushaho gukorana kugira ngo abana bajye mu ishuri, barangize ibyiciro byabo kandi bakomeze mu bindi bikurikiraho.

Ati: “Turashaka ko n’abapadiri turi kumwe twasubira muri paruwasi zacu tukareba niba umurimo wo kwigisha Abanyarwanda bakamenya gusoma no kwandika abakiri bato bakajya muri pirimeri, tukamenya ko bayirangije; abagomba kujya segonderi bakayiga.”

Yasabye ababyeyi kudaterera agati mu ryinyo ku bibazo by’uburezi, ahubwo bakagira uruhare rufatika mu gukurikirana imyigire y’abana no kubafasha gukomeza amashuri.

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko ikibazo cyo guta ishuri gikwiye gufatwa nk’ikibazo gikomeye, kuko kutabona uburezi buhagije bishobora gutuma bamwe mu rubyiruko bagira ibyago byinshi byo kugwa mu biyobyabwenge n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima bwabo n’ejo hazaza.

Yatanze urugero ku rubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, avuga ko benshi muri bo baba bafite amashuri make.

Ati: “Iyo ugiye n’i Wawa, mirongo inani ku ijana bize primaire gusa. Ni ukuvuga ikibazo cy’uburezi ni ingenzi. Iyo tutabicunze neza abo bajene bakava mu ishuri, tuba turimo kurera abazaduhemukira.”

Yashimangiye ko gukumira ibibazo by’urubyiruko bidakwiye gutegereza ko umwana yamaze kugera mu ngeso mbi, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu muryango no mu ishuri, aho umwana ahabwa uburere n’ubumenyi bimufasha gutegura ubuzima bwe.

Minisitiri yasabye ko gahunda zo gutoza no kurera umwana w’Umunyarwanda zikomeza kunozwa, hagamijwe kumurinda ibiyobyabwenge no kumufasha gukura afite ubuzima bwiza n’indangagaciro.

Ati: “Bisaba rero ngo tunoze ikintu kijyanye n’uburezi, twifuza ko twakomeza no gutoza kurera mu by’ukuri dufatanya gutoza inzira nziza umwana w’umunyarwanda wirinze bya biyobyabwenge akagira ubuzima bwiza.”

Ihuriro ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu ryabaye umwanya wo kuganira ku bibazo byugarije urubyiruko, uruhare rw’umuryango mu kubikemura ndetse n’uburyo Kiliziya, ababyeyi n’izindi nzego bashobora gukomeza gufatanya mu kurera urubyiruko rufite ubumenyi, ubuzima bwiza n’indangagaciro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities