Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abayobozi babiri muri Minisiteri y’Ubuzima birukanywe burundu mu bakozi ba Leta

Mugume Nathan na Dr Karema Corine birukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Bwana Mugume Nathan wari Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutanga amakuru ku buzima (RHCC) na Dr. Karema Corine wari Umuyobozi ushinzwe Gahunda yo kurwanya Malariya mu kigo cy’Ubuzima (RBC), bombi birukanywe burundu mu bakozi ba Leta y’u Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2016, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iyi nama y’abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. Karema Corine na Bwana Mugume Nathan bombi bari Abayobozi bakuru b’Amashami mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.

Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri ntiryerura amakosa akomeye yatumye aba bakozi birukanwa burundu mu bakozi ba Leta, uretse ko uwirukanwe muri izi nzira ntashobora kongera kubona akazi mu bigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho, mu gihe hatabayeho ihanagurabusembwa.

Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo kiyishamikiyeho gishinzwe ubuzima (RBC) byavuzwemo cyane amakosa atandukanye cyane muri imyaka ishize, harimo ay’uko harimo guhombya Leta akayabo k’amafaranga y’inzitiramubu zitujuje ubuziranenge zinjijwe mu gihugu biri mu bivugwa ko byaba byaratumye ubwiyongere bw’indwara ya Malaria buzamuka.

Ibi byatumye Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yitaba Inteko ishinga amategeko, gutanga ibisobanuro kuri icyo kibazo biramugora. Hashyizweho Komisiyo idasanzwe yo gukurikirana icyo kibazo, ariko ibyavuyemo ntibyamenyekanye.

Mu minsi yashize, Bwana Mugume Nathan na bamwe mu bakozi ba RBC bashyizwe mu maboko y’ubutabera, bakekwaho imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta, ariko nyuma yaje kugaruka mu kazi agizwe umwere ariko ntibibujije ko mu gihe gito yirukanwe burundu mu bakozi ba Leta.

Ku rundi ruhande nta gihamya ko kuba Mugume ndetse na bamwe mu bakozi ba RBC baragejejwe imbere y’ubutabera batanga ibisobanuro ku byaha bakekwagaho, ari byo byaba bitumye Imana y’Abaminisitiri ikuraho icyizere bariya bayobozi.

Panorama

Mugume Nathan na Dr Karema Corine birukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Mugume Nathan na Dr Karema Corine birukanywe burundu mu bakozi ba Leta.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 24 Kamena 2016

None kuwa Gatanu, tariki ya 24 Kamena 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2016 n’iyo ku wa 25 Gicurasi 2016 n’ubugororangingo bw’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Werurwe 2016.
  2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, yishimira intambwe ndende yatewe, ishyigikira ingamba zo gukemura inenge zikigaragara muri urwo rwego.
  3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inteko Rusange isanzwe ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu n’Aba za Guverinoma b’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika igeze, ifata ingamba zo gukosora ibitaragenze neza mu nama mpuzamahanga ziherutse kubera i Kigali, kugira ngo amakosa yagaragayemo atazongera kubaho.
  4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo bushya bwo gufasha Kaminuza y’u Rwanda kubona ingengo y’imari ikoresha.
  5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya buruse Leta igenera Abanyeshuri biga mu Mashuri Makuru na Kaminuza, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).
  6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ya kabiri Ngarukagihe ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gushyira mu bikorwa Amasezerano arwanya iyicarubozo.
  7. Inama y’Abaminisitiri yemeje imiterere, ibisobanuro n’imikoreshereze y’ibirango by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
  8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rigenga ibijyanye n’inyemezabubiko;

Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu Amasezerano yerekeye Ubutoneshwe
n’Ubudahangarwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yemejwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ku wa 20 Gashyantare 2015.

  1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda;
Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida No 33/01 ryo ku wa 03/09/2012 rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana Ubutaka buri kuri hegitari 5,919 buherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, mu mutungo rusange wa Leta rikabushyira mu mutungo bwite wayo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. KAREMA Corine na Bwana MUGUME Nathan bari Abayobozi Bakuru b’Amashami mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUKAYIRANGA Solange, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi ry’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), gusezera burundu ku kazi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NIYITEGEKA Jean Pierre wari Umuyobozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Imiyoborere/Director of Social and Governance Affairs muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NTAGANDA N. Félix wari Civil Litigation Analyst/Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana GAHAMANYI Vincent, wari Umuyobozi ushinzwe Gahunda y’Umurenge Vision 2020 mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego Rwisumbuye:
Abo ni:

  1. Madamu KAMIKAZI BIZIMANA Christa
  2. Bwana NTEZUMWAMI Shakondo Augustin

Iteka rya Minisitiri rigena Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) bafite bubasha bw’umunoteri; abo ni aba:

  1. Bwana SEMUKANYA Aimable
  2. Bwana BARIHUTA Aimé

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

  1. Madamu RAKIATOU MAYAKI wa Repubulika ya Niger, afite icyicaro i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.
  2. Bwana DIAMOU KEITA wa Repubulika ya Mali, afite icyicaro i Luanda, muri Angola.
    3. Bwana ABDOUL WALAB HAIDARA wa Repubulika ya Senegal, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.
  3. Bwana MAHADJIR OUSMAN IBRAHIM wa Repubulika ya Chad, afite icyicaro i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
  4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana ERNEST EBI ahagararira inyungu z’u Rwanda i Lagos-Nigeria/Rwanda’s Honorary Consul.
  5. Inama y’Abaminisitiri yongereye manda y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Bwana BIRARO Obadiah.
  6. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

v Muri Perezidansi ya Repubulika

  • Madamu Clare AKAMANZI, Head/SPU
  • Dr Ildephonse MUSAFIRI, Deputy Head/SPU in charge of Economic Cluster
  • Madamu Doreen KAGARAMA, Deputy Head/SPU in charge of Social Cluster

v Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET

  • Madamu ORIA KIJE VANDE WEGHE, Umuvugizi Wungirije/Spokesperson Assistant

v Mu Kigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda/RBC

  • Madamu MUSANABAGANWA Clarisse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikigo cy’Ubushakashatsi mu buvuzi/Director of Medical Research Center Unit
  • Dr. IYAMUREMYE Jean Damascene, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’Indwara zo mu mutwe/Director of Psychiatric Care Unit
  • Bwana NTAGARA NGABO Donatien, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana no gusuzuma ibikorwa/Director of Monitoring and Evaluation Unit
  • Bwana RUCOGOZA Aniceth, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe uturemangingo/Director of Microbiology Unit

v Mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere mu Rwanda/RNRA

  • Bwana AKUMUNTU Athanase, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye no gucunga no gusesengura amakuru no gutanga ubufasha bujyanye n’Ikoranabunga/Director of Management Information System and IT support Unit

v Muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside/CNLG

  • Madamu GACENDELI Devota, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwibuka no gukumira Jenoside/Director of Memory and Prevention of Genocide Unit

v Mu Kigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge/RSB

  • Bwana KAMILINDI Didace, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bwo gupima bwemewe n’amategeko/Director of Legal Metrology Unit

v Mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi /NAEB

  • Bwana ASIIMWE Innocent, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga/Director of ICT Unit

14.Mu Bindi
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

Gahunda yo gutangiza ku mugaragaro Rwanda National Investment Trust ITERAMBERE (RNIT) Fund iteganyijwe tariki ya 30 Kamena 2016. Iyi ni Sosiyete y’ishoramari yashinzwe hagamijwe guteza imbere no gucunga imari mu rwego rwo gushishikariza abantu kuzigamira ishoramari. Ni uburyo bw’ishoramari bukomatanyije bukusanya imari ku bashoramari batandukanye bukayihuriza mu Kigega kizajya gicungwa na RNIT ku isoko ry’imari n’imigabane.

U Rwanda rwatsindiye igihembo cyitwa AFROSAI-E Prize. Mu mwaka wa 2015, ibihugu 7 birimo n’u Rwanda byoherereje AFROSAI-E raporo 12 z’Igenzuramutungo mu irushanwa, u Rwanda aba ari rwo rutsinda.

U Rwanda ruzakira Inama Nyafurika Ngarukamwaka ku bwishingizi kuva ku itariki ya 27 kugeza tariki ya 29 Kamena 2016.

b) Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda
ruzakira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika kuri Karuboni (ACF) kuva tariki ya 28 kugeza
tariki ya 30 Kamena 2016.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINISPOC
ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bayo irimo gutegura ibirori byo kwizihiza
Umuganura kuva ku itariki ya mbere Kanama 2016 kugeza ku itariki ya 5 Kanama
Ku rwego rw’Igihugu, ibirori byo kwizihiza Umuganura bizabera mu Karere ka
Nyanza tariki ya 5 Kanama 2016.

Kuri uwo munsi, mu Rwanda hazaba harimo kubera Iserukiramuco ry’Imbyino Nyafurika (FESPAD). Mu bikorwa biteganyijwe harimo:
Umutambagiro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, Imurikabikorwa, gutangiza FESPAD, Inama Mpuzamahanga ku ruhare rw’umuco mu iterambere ry’Igihugu.

d) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu Turere
dutandukanye tw’Igihugu cyane cyane Gakenke, Ngororero na Muhanga haguye
imvura nyinshi yateje imyuzure n’inkangu byahitanye abantu, byangiza n’imitungo
naho mu tundi Turere cyane cyane Kayonza, Nyagatare, Kirehe na Ngoma hateye
amapfa kuva Nzeri 2015 kugeza Gashyantare 2016.

Imiryango yahuye n’ibyo biza muri Gakenke, Ngororero na Muhanga yarimuwe, ihabwa aho kuba n’ibiribwa. Naho imiryango yo mu Turere twibasiwe n’amapfa, yahawe ibiribwa.

e) Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibikorwa byo gutoza Itorero INKOMEZAMIHIGO ry’Abayobozi mu Nzego z’Urubyiruko byatangiye ku wa 13 Kamena 2016, rikaba ribera mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye. Intego y’iri Torero ni: kubaka ubushobozi n’ubumenyi mu bayobozi b’urubyiruko hibandwa ku kuzamura imyumvire yabo, ku muco wo gukunda igihugu, k’uruhare rwabo mu miyoborere y’Igihugu, kwishakamo ibisubizo no gukoresha amahirwe na gahunda Leta yabashyiriyeho kugira ngo biteze mbere, bo n’abo bahagarariye. Itorero ry’uyu mwaka ryahurije hamwe Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 rugera ku 1760 rurimo abakobwa 604 n’abahungu 1156 bakomoka mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali. Bakaba ari abatowe ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Umuremge ku wa 4 Werurwe 2016.

f) Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINALOC, ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) irimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwishyura mituweli yo mu mwaka wa 2016/2017 ku gihe. Iyi Gahunda y’Ubukangurambaga yatangiye tariki ya mbere Kamena izarangira tariki ya 30 Nzeri 2016. Kuyitangiza ku mugaragaro biteganyijwe tariki ya 25 Kamena 2016, nyuma y’Umuganda rusange. Mu itangizwa ry’iyi Gahunda, buri Karere kazahemba Umurenge wabaye indashyikirwa mu gutanga mituweli mu mwaka wa 2015/2016.

Inama y’Abaminisitiri yaboneyeho gusaba Abayobozi ku Nzego zose zitandukanye gushishikariza Abaturarwanda, mu muganda wo ku itariki ya 25 Kamena 2016, kwihutira kwishyura mituweli y’umwaka wa 2016/2017.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities