Areruya Joseph, uvuka mu karere ka Kayonza akaba anaherutse kweguka irushanwa rikomeye k’urwego rwa Afurika, La Tropicale Amisa Bongo, ryanahaye u Rwanda amahirwe yo kuzitabira Tour de France y’abatarengeje imyaka 23, muri shampiyona ya Afurika y’uyu mwaka, yegeretse bagenzi be bari mu kigero kimwe ko atavogerwa.
Areruya n’ubwo atari muri batatu begukanye ibihembo mu gusiganwa ku magare ku batarengeje imyaka 23 bavanze n’abakuru, yegukanye umudari wa Zahabu ku batarengeje imyaka 23 mu irushanwa rya Afurika, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa, haririmbwa n’indirimbo yubahiriza igihugu.
Areruya ntiyorohewe n’iri siganwa, kuko abakuru bagombaga gufatanya, Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens na Niyonshuti Adrien bo bavuyemo kare agasigarana n’abana batarengeje imyaka 23 barimo Munyaneza Didier, batari ku rwego rwo kumufasha guhangana n’ibihangange byaturutse muri Eritrea.
Munyaneza Didier, umwana w’imyaka 19 na we uri kuzamuka neza, yegukanye umudari wa ‘bronze’ mu batarengeje imyaka 23 kuko yabaye uwa gatatu.
Muri rusange, u Rwanda rusoje iri rushanwa rutwaye imidari 10 harimo itatu ya Zahabu irimo ibiri yatwawe na Areruya Joseph, runganya na Ethiopia. Mu gihe Eritrea yo itahanye imidari 20.
Nyuma yo gushyikirizwa ku nshuro ya kabiri umudari wa Zahabu, Areruya yagize ati “Ndishimye cyane, ndanezerewe kuba hari indi ntambwe imaze kwisumburaho […] mbere nta midari twatwaraga none dutwaye imidari muri U23, bigaragaza ko ubutaha tuzayitwara muri elite.”
Areruya yemeye ko abanya-Eritrea babarushije kuko bakomeye kandi bari benshi kubera ko bagenzi be bakomeye bavuye mu irushanwa hakiri kare.
Ati “Igare ryo muri Eritrea rirakomeye, ariko ntabwo twakwiveba natwe turi gutera imbere. Byari binagoye ko nsinda kuko bose bancungaga, bari babizi ko nkomeye. Kuba uri umuntu umwe cyangwa babiri bakomeye mu gihugu, ntabwo twatsinda abanya-eritrea kuko bose barakomeye.”
Areruya yavuze ko gutwara iyi midari bifitiye akamaro igihugu ariko na we bimufitiye akamaro nk’umukinnyi ku giti cye, kuko uko yakinnye hari amakipe menshi yo hanze akomeye ashobora kureba yamufata.
Ati “Ndimo ndatsinda, amakipe yo hanze ari kubibona, nshobora kuzabona indi kipe ikomeye kuruta iyo mfite ubungubu.”
Ku ruhande rw’abakinnyi b’abanyarwanda, Areruya yavuze ko iyi Shampiyona yabagoye cyane kuko bagombaga kwereka Abanyarwanda icyo bashoboye, gusa asanga baragerageje kuko imidari bwatwaye yatumye indirimbo y’igihugu, “Rwanda Nziza”, iririmbwa.
Uko bakurikiranye ku rutonde rusange n’ibihe bakoresheje:
- Amanuel Ghebreigzabhier (Eritrea) 3h56’29’’.
- Metkel Eyob (Eritrea) 3h57’53’’.
- Azzedine Lagab (Algérie) 3h57’53
- Debesay Mekseb (Eritrea) 03h58’24’’
- Van Heerden Eddie (South Africa) 03h58’27’’
- Areruya Joseph (Rwanda) 03h58’35’’
- Mulueberhan Henok (Eritrea) 03h58’35’’
- Reguigui Youcef (Algerie) 03h58’37’’
- Munyaneza Didier (Rwanda) 03h58’39’’
- Basson Gustav (South Africa) 03h58’39’’ ’’
Mu batarengeje imyaka 23
- Joseph Areruya (Rwanda).
- Henok Mulubrhan (Eritrea).
- Didier Munyaneza (Rwanda).
Uko ibihugu byakurikiranye mu kwegukana imidari
Eritrea : 20 (Zahabu 10 , Ifeza 5, Umuringa 5)
Ethiopia : 13 (Zahabu 3, Ifeza 7, Umuringa 3)
Rwanda : 10 (Zahabu 3, Ifeza 4, Umuringa 3)
Algeria : 2 (Umuringa 2)
Burundi : 1 (Ifeza 1)
Namibia : 1 (Umuringa 1)
