Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Areruya Joseph yongeye kwakirwa bihebuje

Areruya Joseph akigera i Kanombe, Abanyarwanda bari bamutegereje bamusanganije kumuterura (Ifoto/Ruhago Yacu)

Ku mugoroba wo ku wa 5 Gashyantare 2018, we na bagenzi be Areruya Joseph ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, bakubutse muri Cameroun aho uyu musore yakuye umwanya wa mbere muri Tour de l’Espoir agahita ahesha u Rwanda itike yo gukina Tour de France mu batarengeje imyaka 23, bakiriwe bihebuje n’abanyarwanda bari babategereje, bikaba ubwa kabiri mu byumweru bitatu gusa.

Aganira na Ruhago yacu dukesha iyi nkuru, ni uko akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Areruya Joseph yatangaje ko nta rindi banga ridasanzwe yakoresheje kugirango yese imihigo itarakozwe n’abamubanjirije, gusa ngo yumvira abamurusha iyo bamugiriye inama, akumvira abatoza kandi akiha intego.

Icyakora ngo amarushanwa yose amaze gutwara, arasobanura neza ko ntacyo abandi bashoboye cyananira abanyarwanda. Ati “Amarushanwa maze kwegukana arasobanura ko dukwiye kujya no mu yandi akomeye nka Tour de France na Giro d’Italia kuko ni amarushanwa buri wese aba yifuza kwitabira.”

Aimable Bayingana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) yatangaje ko kwegukana La Tropicale Amissa Bongo 2018 na Tour de l’Espoir bari bagamije guhinyuza abakeka ko Abanyarwanda batashobora gutsindira mu mahanga.

Ati “Twari dufite intego yo gutsinda andi marushanwa, kuko hari haciye igihe abantu bibaza ngo ko dutsinda Tour du Rwanda ariko twagera hanze ntidutsinde. Twari dufite intego rero yo gutsinda andi marushanwa tukerekana ko tudashoboye gutsindira mu Rwanda gusa, ahubwo no mu mahanga dushobora gutsinda.”

Yakomeje avugako ari n’uburyo bwo kwerekana ko umukino w’amagare umaze kugera ku rwego ruhanitse, gusa ngo imihigo irakomeje kandi irakomeye, dore ko mu minsi itagezeku 10 mu Rwanda hagiye kubera shampiyona nyafurika, imidali myinshi ikaba itegerejwe haba mu ngimbi, abangavu, abari n’abategarugori ndetse no mu bagabo.

Aba bakinnyi bakubutse muri Tour de l’Espoir barahita bakomereza i Nyamata mu myitozo, aho basanga Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick n’abandi barimo kwitegura shampiyona nyafurika izakinirwa mu Rwanda kuva ku wa 13 kugeza ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka wa 2018.

Areruya Joseph na bagenzi be bakirwa ku kibuga cy’indege i Kanombe (Ifoto/Ruhago Yacu)

Aimable Bayingana, Perezida wa FERWACY ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe avanye n’abakinnyi muri Cameroun (Ifoto/Ruhago yacu)

Areruya Joseph yakirwa aho yateguriwe (Ifoto/Ruhago Yacu)

Areruya Joseph yakiriwe n’Umubyeyi we na Murumuna we (Ifoto/Ruhago Yacu)

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rya siporo muri Minisiteri ya Siporo n’umuco na we yakiriye Areruya Joseph na bagenzi be (Ifoto/Ruhago Yacu)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities