Mu karere ka Bugesera hari umwihariko ko igare atari igikoresho cy’abagabo gusa. Byatumye umwaka ushize hari abahashinze ikigo gitoza abakobwa bonyine umukino wo gusiganwa ku igare.
Faustin Mparabanyi, Abraham Ruhumuriza cyangwa Adrien Niyonshuti ni amazina azwi cyane muri uyu mukino ukunzwe mu Rwanda.
Mu bagore, Jeanne D’Arc Girubuntu w’imyaka 25 ari kugerageza, yatsinze ku rwego rwa Afurika anahatana ku rwego rw’isi, ariko ntarinjira mu mateka kuko uyu mukino ukiri hasi mu bagore.
Mu Bugesera, umukobwa ushyingiwe mu majyambere atwara ntihakunze kuburamo igare. Umugore utwaye igare, ririho umuzigo, anahetse umwana, ni ibisanzwe. Gusa mu Rwanda ni umwihariko waho.
Bugesera Women Cycling yashinzwe na Serge Gasore – wamamaye mu gusiganwa ku maguru, ubu ikuriwe na Liliane Kayirebwa, irashaka ko umugore nawe ajya mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda.

Abakobwa b’abangavu barenga batandatu baba ahantu hamwe hari ibikoresho by’imyotozo y’uyu mukino.
Aganira na BBC dukesha iyi nkuru, Kayirebwa avuga ko muri iki gihe cya Covid-19 babonye umwanya urambuye wo kwitoza.
Ati: “Mu bihe bisanzwe byo kwiga ishuri niryo riza imbere, bitoza bavuye ku ishuri, nyuma bakajya muri ‘études’. Kuwa gatandatu no ku cyumweru nibwo bongera kugira umwanya urambuye wo kwitoza”.
Mu mwaka ushize, nibwo abakobwa bane gusa iki kigo cyari kigitangira cyatozaga batangiye kwitabira amarushanwa, Kayirebwa avuga ko “twababaga aba nyuma cyane”.

Akomeza agira ati “Ubu uvuze ngo amakipe y’umukino w’amagare natwe twumvikanamo, ikindi twishimira ni uko abana bacu bakina hano bashobora no kujya kwiga.”
Divine Tumukunde w’imyaka 16 uba muri iki kigo agira ati “Kuva ndi umwana nasanze iwacu bakoresha igare mu mirimo ya buri munsi, nisanze nanjye ntwara igare ryo mu rugo kuko igare hano ni umuco.”

Tumukunde yumvaga ashaka kuzaba umukinnyi wagize igare umwuga, akareka kuritwara gusa ajya kuvoma, guhaha, gutumikira ababyeyi n’ibindi nk’uko biri mu muco hano.
Ati: “Nyuma numvise ko hano hatangijwe ibyo kwigisha abakobwa gutwara igare, sinazuyaje nahise nza kuko n’ababyeyi babinshyigikiyemo.”
Aha bafasha aba bangavu kwitoza gusiganwa ku igare no kwibanda ku masomo yabo, bityo ntibabone umwanya w’ibindi byashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’uko Kayirebwa abivuga.
Gusambanywa, guterwa inda, akaga abandi babonye
Bugesera Women Cycling ubu ifite abakinnyi batatu bakomeye bashobora kwitabira irushanwa, abandi bari kwitoza bashobora kwinjira mu ikipe, n’abandi babiri b’imyaka 11 gusa.
Mu gihe gishize, havuzwe amakuru y’abakobwa basambanyijwe n’abatoza n’ababakuriye, ndetse n’uwatewe inda mu kigo nk’iki i Kigali. Iyi kipe yo mu murenge wa Ntarama ntishaka ko ibi byayibaho.
Kayirebwa Liliane agira ati “Ubu dufite umutoza w’umukobwa, twahoranye uw’umuhungu, ariko kuko ari abana b’abakobwa baba ahantu hamwe twahisemo gushaka uw’umukobwa.”
Gusa avuga ko atari uko banenze imyitwarire y’uwo w’umugabo bari bafite. Ati: “Ababyeyi batugiriye icyizere bakaduha abana babo b’abakobwa [iyo] babona batozwa n’umukobwa bibaha umutekano kurusha uko baba batozwa n’umuhungu.”
Kayirebwa avuga ko nubwo bakiri bacye ariko ubu babona icyerekezo cyabo neza mu gushyira umugore mu mateka y’uyu mukino mu Rwanda.
Nkubiri B. Robert
