Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amagare

Byukusenge Nathan yabaye umutoza mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare

Byukusenge Nathan yagizwe umutoza w'ikipe y'igimbi n'iy'abakobwa mu ikipe y'igihugu (Photo/Courtesy)
Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa.
Izi nshingano Byukusenge azihawe nyuma yo gukurikirana amahugurwa atandukanye y’ubutoza harimo n’ayo aherutse kwitabira mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
Amakuru dukesha Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, avuga ko Byukusenge Nathan yatangaje ko yishimiye kuba yahawe inshingano zo gutoza mu ikipe y’igihugu.
Yagize ati “Nishimiye kuba nabaye umutoa w’kipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa.Ubu nibwo nkiva mu mahugurwa y’abatoza yateguwe na UCI yaberaga muri Afurika y’Epfo kandi nayigiyemo byinshi. Ndashaka gufasha abana bato b’u Rwanda bakina umukino w’amagare kandi niteguye gufasha mu iterambere ry’umukino w’amagare.”
Byukusenge Nathan asimbuye abanyamerika babiri Tarah Cole watozaga abakobwa na Jonathan Freter watozaga ingimbi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Bayingana Aimable, yatangaje ko ikigamijwe ari uguha abahoze ari abakinnyi uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ryawo.
Bayingana yagize ati “Turifuza ko abahoze ari abakinnyi batera intambwe bakajya no mu yindi mirimo nk’ubutoza,ubukanishi n’ibindi bakagira uruhare no mu migendekere myiza y’umukino wacu. Nathan rero na we turashaka kumugira umutoza wabigize umwuga kimwe n’abandi ku buryo buhoro buhoro bazasimbura abanyamahanga.”
Byukusenge Nathan ni umwe mu bakinnyi batanu bari bagize ikipe y’igihugu mu 2007 akaba yaritabiriye amarushanwa mpuzamahanga atandukanye harimo na Tour du Rwanda yitabiriye inshuro umunani. Yanakinnye kandi umukino w’amagare y’imisozi (mountain bike) aho yanitabiriye shampiyona y’Isi muri uyu mukino yabereye mu gihugu cya Espagne mu 2015. Muri Mountain Bike, Byukusenge yanakinnye imikino ya Olimpike ya Rio mu 2016 (Olympic Games Rio 2016).
Mbere y’uko Byukusenge Nathan azamurwa mu ntera akagirwa umutoza w’Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, asanzwe ari n’Umutoza wa Muhazi Cycling Generation.
Panorama

L-R: Magnifique Manizabayo (Muhazi Cycling Generation), Nathan Byukusenge (Coach) na Jean Eric Habimana (Fly) ubwo berekezaga mu myitozo muri Afurika y’Epfo (Photo/Panorama archives)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities