Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bakozi bane b’akarere batawe muri yombi n’inzego za polisi, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Aba bose uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu bikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije igihe.com dukesha iyi nkuru, ko aba bayobozi bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2017.
Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke n’abandi bakozi bane bakorana bari mu maboko ya Polisi. Bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu itangwa ry’amasoko yo kubaka ikigo Nderabuzima cya Minazi.”
Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, avuga ko abandi bari mu maboko ya Polisi kuri dosiye imwe na Gitifu w’akarere ka Gakenke, ni Murenzi Nyonga ushinzwe ibidukikije bivugwa ko ari na we komisiyoneri ujya kuvugana na ba rwiyemezamirimo, Ntirenganya Epimaque ushinzwe amashanyarazi, Uwamahoro Janviere umukozi mu ishami ry’ubuzima, na Ntawiniga Michel ushinzwe ibikorwaremezo.
Panorama
![](https://panorama.rw/wp-content/uploads/2017/06/James-Kansiime-648x400.jpg)
James Kansiime, Gitifu w’akarere ka Gakenke ubu ari mu maboko ya Polisi, akaba acumbikiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, hamwe n’abandi bakozi bane. (Photo/Courtesy)
![](https://panorama.rw/wp-content/uploads/2020/04/Panorama-Logo-1.jpg)