Panorama
Ku wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yataye muri yombi uwahoze ari umukozi muri T2000 witwa Nsengimana Ismael ukekwaho kwiba miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda, akajya mu karere ka Huye.
Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda, avuga ko muri dosiye y’ubu bujura Polisi ya Nyarugenge ifite, Nsengimana yibye ayo mafaranga ku itariki ya 9 Gashyantare 2018, bikaba bivugwa ko kuri iyi tariki yajyanye n’umukoresha we kubitsa miliyoni 36, bageze mu nzira umukoresha we yagize impamvu zitunguranye ntibagerana kuri banki, abwira Nsengimana ngo ajye kuyabitsa.
Nsengimana agezeyo yabikije miliyoni 26 atorokana ziriya icumi ajya kwihisha i Huye.
Umukoresha we yamaze iminsi atabona Nsengimana ku kazi, nibwo yagize amakenga ajya kureba ko ya mafaranga yayabikije, asanga haraburaho miliyoni icumi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Nsengimana yafatiwe mu murenge wa Ngoma kubera amakuru yatanzwe n’abaturage b’aho yari yihishe.
Yavuze ati: “Ubwo twamufataga twamusanganye ibihumbi Magana ane na mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda, ariko yari yaraguze n’imyenda mishya ndetse na telefone nshya byose bifite agaciro k’ibihumbi Magana abiri.
CIP Kayigi yakomeje avuga ati: “Iperereza ryerekanye ko yari yaramaze kugura moto ndetse akaba hari n’umuntu yagurije miliyoni ebyiri. Ibi byaguzwe twarabifatiriye ngo bizabe nk’ibimenyetso by’ubu bujura kuko iperereza rikiomeje.”
Ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe.

Pingback: Hatahuwe ibindi bimenyetso ku bujura bwa miliyoni 10 muri T2000 – Panorama