Kugira ngo harangizwe urubanza RC00340/2016/TGI/CMB na RC00204/2016/TGI/GSBO rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 09/06/2017, Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa gatatu tariki ya 15/08/2018 guhera saa cyenda z’amanywa (15h00), azagurisha muri cyamunara ku nshuro ya gatatu (3) umutungo utimukanwa wa Bwana HIGIRO Ananias na Madamu MUNGANYINKA Eliane, ubaruwe kuri UPI: 1/03/10/03/1073, uherereye mu mudugudu wa Nyandungu, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali; kugira ngo hishyurwe umwenda wa MUNYANGAJU Jean Claude, BWANAKWERI Jean Bosco na AMIR (Association of Microfinance Institutions in Rwanda). Iyo cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye havuzwe haruguru.
Abifuza ibindi bisobanuro babariza kuri nimero za telefoni zikurikira: 0788713325/0728713325.
Bikorewe i Kigali, ku wa 06/08/2018
Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga
Me TWAGIRAYEZU Vincent
