Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Karongi: Abakozi babiri b’Ikigo Nderabuzima  bafunzwe bazira kwaka hapinesi  

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima na Data Manager bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho kwaka indonke na ruswa ishingiye ku gitsina benshi bamaze kumenyera ku izina rya Hapinesi (Happiness).

Ni ikibazo kimaze iminsi kizurungutana mu nzego zitandukanye yaba iz’ubuzima, inzego bwite za leta ndetse n’iz’umutekano.

Ni ikibazo kiri hagati y’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Bigugu cyo mu murenge wa Rwankuba, Rwagiramungu Augustin na Data manager wacyo witwa Celestin nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bakozi b’iki kigo nderabuzima.

Bivugwa ko intandaro yabaye Ordre de mission, aho uyu muyobozi ngo yasabye Data manager ko ya muha akantu ngo amusinyire yishyurwe. Ibi ngo yabinyujije ku mucungamutungo maze na we asohoza ubutumwa. Data manager amaze kubona ubwo butumwa yarabubitse maze yohereza amafaranga akoresheje Mobile money.

Umwe mu baganiriye na Panorama, utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “nubundi aho yakoraga ku kigo nderabuzima cya Rufungo, bahamwimuye kubera izo ngeso zo kwaka ruswa ngo ubone ujye mu mahugurwa cyangwa ubundi butumwa bw’akazi. Ikindi akunda misiyo cyane ku buryo hari ibyo ajyamo bitanari mu nshingano ze.”

Mu bindi akurikiranweho ni uko hari umuforomo na we umurega ku mwaka ruswa ishingiye ku gitsina ngo na we ajye agira inyungu abona mu kazi.  

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira Thierry, aganira na Panorama yavuze ko “aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka indonke, ruswa, bakaba bafungiye kuri station ya Bwishyura.”

Ku ku ruhande rw’Akarere ka Karongi banze ku tuvugisha mu gihe cy’iminsi itatu tumaze tugerageza kubavugisha.

Sylvain Ngoboka  

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities