Ku itariki ya 7 Nyakanga 2019, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, yafashe umusore n’inkumi bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi magana atanu (500,000frw) ya Udusanze Laetitia utuye mu karere ka Rwamagana.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Udusanze atuye mu murenge wa Nyakariro, akora ubworozi bw’inkoko. Yasabye inshuti yitwa Ntakirutimana Pascal w’imyaka 34 y’amavuko, kumushakira umukozi kuko yari amukeneye. Uyu Ntakirutimana yazaniye Udusanze inkumi yitwa Nyiramahirwe Cecile w’imyaka 23. Bivugwa ko bahise bacura umugambi wo kwiba amafaranga ya Udusanze kuko uwo musore yari azi ko ayafite.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector Of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi, yavuze ko nyuma y’uko uyu muturage yibiwe amafaranga ibihumbi magana atanu mu rugo rwe ku wa 3 Nyakanga 2019, yiyambaje inzego z’umutekano.
Yagize ati “Umukozi yabajijwe ku makuru y’aya mafaranga maze yemera ko yayibye akayaha Ntakirutimana wari wayamutumye. Polisi ikibona ayo makuru yahise ishakisha uyu musore maze imufatira mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Gatenga, aho yahise yoherezwa mu karere ka Rwamagana kuri sitasiyo ya Muyumbu aho yakoreye icyaha.”
CIP Umutesi akomeza avuga ko uyu musore agifatwa yahise yemera ko ayamafaranga yayafashe ariko akemera ibihumbi 490 ko ariyo yabonye, akaba asigaranye ibihumbi 100 gusa.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje agira inama abaturage ko bakwiye kujya babanza gushishoza kubakozi bagiye guha akazi aho bakomoka ndetse bakanakurikirana imikorere yabo mu kazi, anabibutsa ko badakwiye kubika amafaranga mu nzu kuko harimo ingaruka nyinshi ahubwo ko bakwiye kuyajyana ku mabanki.
Ati “Mukwiye kujya mugenzura abakozi banyu bo mu ngo kuko abakozi hari igihe bateshuka ku nshingano bagakora ibyaha nko guhohotera abana bashinzwe kurera ,ubujura ndetse n’ibindi byinshi bibi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”
CIP Umutesi yakomeje avuga ko umuntu wese ufite umutima w’ubujura ndetse n’uwo gukora ibindi byaha ko atazigera agera k’umugambi we kuko inzego z’umutekano ziri maso kandi ziteguye ku mufata mu buryo bwose bushoboka.
Udusanze wibwe amafaranga avuga ko yari asanzwe aziranye cyane na Ntakirutimana kuko banasengana, akaba yari aziko afite ayo amafaranga. Nyuma y’iminsi itatu gusa amuzaniye uwo mukozi, yaramuhamagaye amubaza niba ya mafaranga akiyafite, anamubaza aho yaba yarayabitse. Akimenya amakuru niko guhita abwira wa mukozi yamuzaniye aho amafaranga abitse ahita ayiba arayamushyira.
Abafashwe baka boherejwe k’Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Muyumbu aho bakoreye icya kugira ngo iperereza ritangire.
Panorama
