Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Rubavu: umugabo yafatanywe udupfunyika 7000 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda  ikorera mu karere ka  Rubavu  ku itariki ya 08 Kanama  2018, yafashe uwitwa Nkundanyirazo Venuste w’imyaka 32 imufatanye urumogi rungana n’udupfunyika ibihumbi birindwi.

Yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu nyuma y’uko abaturage ubwabo bamuketse ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi. Abaturage bakimara guha Polisi amakuru yagiye iwe aho atuye, bamubaza niba acuruza urumogi maze nawe ntiyazuyaza aremera ararubereka kuko ibimenyetso by’uko ruhishe iwe mu nzu Polisi yari ibifite.

Ubu Nkundanyirazu yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha-RIB aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe uru rwego rugikora iperereza.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse  n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, Chief Inspector of Police (CIP) Solange Nyiraneza, yagize ati “Abenshi mu bacuruza ibiyobyabwenge tubafata tugendeye ku makuru yizewe duhabwa n’abaturage. Turabasaba kudaceceka igihe babonye hari abishora mu ikoresha ry’ibiyobyabwenge, ndetse bakatwereka n’inzira zose babinyuzamo kugira ngo ayo makuru adufashe gukumira no kurwanya icyo cyaha.”

Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu byaha biboneka muri aka gace  bitewe n’imiterere yako kuko abenshi dufata baba babyambutsa babivanye mu gihugu duhana imbibi, ariko muri iki gihe, byaragabanutse cyane kubera ubufatanye bukomeye bwa Polisi n’abaturage, kimwe n’imikwabu ikorwa yo kubifata ndetse n’ubukangurambaga ku bubi bwabyo.”

Yakomeje kandi agira ati “Ni ngombwa ko umuntu wese agira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku baturage muri rusange, kubabikoresha, ndetse unasanga  ari nayo ntandaro y’ibindi byaha nko gukubita no no gukomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha.”

CIP Solange Nyiraneza yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye na Polisi n’izindi nzego batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo abo banyabyaha bafatwe.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities