Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Uwambuwe n’inkiko uburenganzira bwo gutora ni we ukwiye gufata iyambere mu kubyubahiriza -Minisitiri Busingye

Busingye Johnston, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta asubiza ibibazo by'abanyamakuru mu biganiro byahuje Polisi, Itangazamakuru na Komisiyo y'Igihugu y'amatora (Photo/Panorama)

Mu gihe u Rwanda rw’itegura amatora ya Perezida wa Repebulika, Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora -18 y’amavuko, bibaruje kandi bari kuri risiti y’itora, bafite indangamuntu cyangwa ikemezo kiyisimbura gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha, bafite uburenganzira bwo gutora; ariko kandi hari n,ababujijwe ubwo burenganzira bitewe n’ibyaha bakoze bahamijwe n’inkiko.

Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston mu biganiro nyunguranabitekerezo bisanzwe bihuza Abanyamakuru na Polisi y’igihugu, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2017, kikaba cyari cyanatumiwemo Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Minisitiri Busingye, yagarutse ku batemerewe gutora batswe uburenganzira n’inkiko, asanga aribo ubwabo bakwiye kubyubahiriza niyo ntawaba yabonye wambuwe ubwo burenganzira, rero ubirenzeho akabihanirwa n’amategeko.

Agira ati “Buri muntu wese uziko yambuwe uburenganzira n’inkiko, akwiye gufata iya mbere mukwirinda kugwa mu cyaha, by’umwihariko muri iki gihe cy’amatora. Hari abantu batemerewe gutora niyo baba bujuje ibisabwa birimo indangamuntu, kuba kuri lisiti y’itora, n’ibindi bitandukanye, ariko bakaba batabyemerewe; bakwiye gufata iya mbere kuba aribo bamenyesha inzego z’ibanze ko bambuwe n’inkiko ububasha bwo gutora, kugira ngo birinde kongera gukora icyaha, kuko iyo ukoze icyo wabujijwe bikamenyekana ukurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.”

Minisitiri Busingye akomeza avuga ko hari n’uburyo bwo kubirwanya nubwo butoroshye. Ati “hari uburyo bwo kumenya abatabyemerewe binyuze mu makuru y’abaturage ndetse n’ubushinjacyaha, buri mwaka batanga muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, urutonde rw’abatemerewe gutora niyo haba nta matora ategenyijwe. Nuzibeshya agakora iryo kosa ryo gutora atabyemerewe na nyuma  y’amatora bikamenyekana azabihanirwa n’amategeko.”

Abatemerewe gutora ni abahamijwe ibyaha n’inkiko bidasubirwaho nko kuba yarakoze icyaha cya Jenoside, yarasambanyije umwana, gufata ku ngufu abagore, kwica n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Hari n’abandi batemerewe gutora batarakatiwe n’inkiko, impunzi, imfungwa n’abagororwa ndetse n’abataribaruje kuri lisiti y’itora kimwe n’abadafite indangamuntu cyangwa icyangombwa kiyisimbura gitangwa n’inzego zibifitiiye ububasha.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities