Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Nibagwire yazamuwe no guhinga indabo

Nibagwire uwambaye umutuku, ari kumwe n'umwe mu bo bakorana.

Mu Rwanda guhinga indabo bikorwa n’abantu bake kandi zikenerwa cyane ari yo mpamvu rwiyemezamirimo Nibagwire Donathile, yarebye kure ahitamo kuzihinga by’umwuga kandi bimutungiye umuryango ndetse yageze kuri byinshi.

Uwu mugore umaze imyaka 13 ahinga indabo n’ibindi biti by’imbuto ziribwa n’iby’imitako, avuga ko igitekerezo cyo gukora uwu mushinga yagikuye mu ngendoshuri yakoreye muri Kenya, abihuza n’uko mu Rwanda indabo zahingwaga n’abantu bake kandi mu buryo buciriritse.

Kuri ubu ahinga umushinga we awukorera mu gishanga cya Nyacyonga ku buso bwa hegitari imwe ariko akaba agiye kwagura ibikorwa kuko yishyize hamwe n’abagore b’inzobere mu buhinzi bw’indabo, umwe wo muri Kenya n’undi w’umurundikazi.

Aba bagore bakaba baherutse gufungura ihuriro bise African Wemen Agribusiness Network (AWAN), ikaba ifite ibikorwa byo guhinga indabo mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse n’i Burundi.

Avuga ku byo bagezeho, Nibagwire yagize ati “Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo baduhaye igishanga kigari ahitwa i Kinyinya, kandi twiteze umusaruro ushimishije”.

Akomeza avuga ko impamvu bahisemo gushyira igice kinini cy’umushinga wabo mu Rwanda ari uko hari umutekano ndetse na Leta ikaba yorohereza abahinzi cyane cyane abagore ba rwiyemezamirimo. Gutwara umusaruro ujya hanze y’igihugu na byo biroroha kuko hari indege za Rwanda Air zijya mu bihugu byinshi.

By’umwihariko, Murebwayire avuga ko yageze kuri byinshi kuva yatangira guhinga indabo kuko ubu yumva nta kandi kazi yakora.

Ati “Nabashije kwiyubakira inzu y’insirimu, abana banjye biga mu mashuri meza kandi nta kibazo ngira cyo kubishyurira, mbese ndi umugore utunze urugo rwe kandi n’icyerekezo mfite mbona ari cyiza kuko ndimo kwagura isoko mu bihugu bitandukanye”.

Agira inama abagore hagenzi be yo gukunda umurimo w’ubuhinzi kuko ukiza nyirawo cyane iyo awukoranye ubuhanga kuko muri iki gihe ubuhinzi bwitaweho.

Mutesi Scovia

Nibagwire uwambaye umutuku, ari kumwe n'umwe mu bo bakorana.

Nibagwire uwambaye umutuku, ari kumwe n’umwe mu bo bakorana.

 

 

2 Comments

2 Comments

  1. Kirven BANKUNDIYE

    November 19, 2018 at 14:50

    Nishimiye cyane uyu murimo mukora kandi nsanzwe nkunda indabo. Nababona nte? Nabasura nte?
    Murakoze

    • Editor

      November 20, 2018 at 09:12

      Uzaduhamagare unyuze kuri contacts ziri ku rubuga tugufashe. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities