Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakobwa babiri bafashwe bibye amafaranga asaga miliyoni icumi

Amafaranga ibihumbi 560 n'amadolari 11400 yari yibwe yabonetse nta na rimwe rirakurwaho.

Abakozi babiri bo mu rugo ku Kicukiro batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda bakekwaho kwiba ibihumbi 560 by’amafaranga y’u Rwanda na 11400 by’amadolari ya Amerika. Umugambi bawusohoje nyuma yo gucurisha imfunguzo babona uko biba.

Aba bakobwa, Twizeyimana na Louange, bacyekwaho kwiba abakoresha babo w’umucuruzi, bemera icyaha, bakagisabira imbabazi.

Ikirego cy’uwibwe cyashyikirijwe Polisi y’u Rwanda ku wa 11 Ukuboza 2016 aba bakobwa bafatwa nyuma y’iminsi ibiri, ku wa 14 Ukuboza 2016, bakiri mu mujyi wa Kigali, n’amafaranga bakiyafite yose.

Aba bakobwa bavuga bagize irari ry’amafaranga bamenye ko shebuja amaze iminsi ayasiga mu cyumba, nyuma babyumvikanaho maze bacurisha urufunguzo barayiba.

Isanga David wari wibwe ayo mafaranga yavuze ko yari yayazanye hari umuntu agiye kuyishyura, biba ngombwa ko batabonana ntiyahita ayasubiza kuri Banki kuko n’ubundi yari buyamuhe vuba akayabika neza mu rugo yizeye ko nta uri buyibe.

Isanga yashimiye cyane Polisi y’u Rwanda ku gufata aba bari bamwibye kuko yari yagize ikibazo gikomeye aba bakobwa bamaze kuyamwiba bakabura. Gusa ngo yahise yihutira kubimenyesha Polisi itangira kubashakisha, bafatwa bakiyafite yose.

Kubwimana yafatanywe kashe 22 n'ikarita y'impimbano ya Polisi. (Photo/Umuseke)

Kubwimana yafatanywe kashe 22 n’ikarita y’impimbano ya Polisi. (Photo/Umuseke)

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Umusore yafatanywe ibyangomba yahimbye bya Polisi

Ku wa mbere tariki ya 13 Ukuboza 2016, Polisi yafashe umusore witwa Kubwimana, wakoraga ibyangombwa by’ibihimbano akaba yari amaze gukora irangamuntu n’ikarita ya polisi, byose yakoreshaga mu bwambuzi. Yafatanywe kashe 22 z’ibigo bitandukanye, akoresha iyo amaze gukora ibyo byangombwa.

Kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali na ho abo bakobwa bafungiye ku Kicukiro.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali Supt Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bakobwa bombi bakurikiranyweho ubujura buciye icyuho, asaba abanyarwanda kwirinda gutwara amafaranga angana kuriya mu ntoki mu rwego rwo kwirinda ubujura nk’ubwo, kuko ubu hari ikoranabuhanga rihagije ryo gukoresha amafaranga utayafashe mu ntoki.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities