Abavuzi gakondo muri Uganda bakomeje kuvugwaho ko bashoboye kuvura Ebola, mu gihe icyorezo kimaze guhitana abantu 19 muri icyo gihugu. Iyi ndwara igaragaza ibimenyetso birimo ubushuhe bukabije no kuva amaraso ahari utwenge hose ku mubiri, ntirabona urukingo.
Mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo muri Uganda, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatanze ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu cye, abuzaga abavuzi gakondo kwakira abantu bagaragaraho ibimenyetso bya Ebola.
Ati “Abapfumu n’abavuzi gakondo ndetse n’abandi bakoresha imiti y’ibyatsi ntibimerewe kwakira abarwayi ba Ebola, abantu bagomba kumenya ko abanduye bashobora kubanduza ku bwinshi mu buryo bworoshye cyane ndetse, ntegetse polisi gufata abakekwaho kwandura virusi ya Ebola mu gihe cyose banze kwiheza.”
Izi mpungenge zigaragazwa ahanini n’ibihugu byo mu karere gafitanye imbibi na Uganda imaze gupfusha abantu 19 ku bantu 54 banduye Ebola ndetse n’abandi 20 bagaragayeho ibimenyetso by’iki cyorezo.
Kugeza magingo aya, ubwoko bushya bw’iki cyorezo cya Ebola yakomotse muri Sudani kuko n’urukingo rwatanzwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ntabwo rwagaragaje imbaraga, kuko byagaragaye ko harimo abantu barutewe baje kwandura.
Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku buzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaganiriye n’ibihugu bituranye na Uganda ivugwaho izamuka ry’umubare wabahitanywa na Ebola ababwira ko ahangayikishijwe n’umubare w’abandura.
Tedros yanavuze kandi ko inkingo nyinshi zinatandukanye ziri gukorwa mu rwego rwo guhangana na Ebola ndetse zikazatangwa mu byumweru biri mbere, nk’uko tubikesha RFI.
Gaston Rwaka












































































































































































