Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

DRC/Rumangabo: Ubwiyongere bw’abantu mu nkambi bwatumye batakamba

Kuva muri Kamena 2022, umutwe w’inyeshyamba M23 wigaruriye Umujyi wa Bunagana, abaturage benshi bavuye mu byabo bahungira mu midugudu ituranye na Rumangabo.

Muri aya amezi ane atambutse, abahungiye i Rumangabo muri Zone ya Rutshuru ntabwo bagishoboye gutandukanya aho batuye, amashuri n’umuhanda, ubu hubatswe amahema menshi ituwemo n’abimuwe.

Imboni ya Panorama iri mu Majyaruguru ya Kivu, ivuga ko ingo zigera ku 4.000 zabonye ubuhungiro muri kariya gace, ubusanzwe kakira imiryango 1.500 gusa.

Ati “Aha i Kisigari, umudugudu wuzuye. Rumangabo ni umudugudu muto kandi abaturage biyongereye hafi inshuro eshanu. Ubu batangiye guhura n’ibibazo byinshi byiganjemo kubura ubwiherero ndetse n’amazi.”

Imibereho igoye

Muri aba bantu bimuwe, bavuganye n’imboni yacu, harimo Angèle. Yahunze n’umuryango we wose kandi amaze amezi ane aba hano mu bihe bigoye.

Ati: “Ejo twabonye Guverinoma ituzaniye ibiryo, ariko ni iminsi ibiri gusa. Turashonje cyane! Dukeneye amahoro kugira ngo tubashe gusubira iwacu, mu midugudu.”

Hariho na Jeanne uherutse kwifatanya n’abantu bimuwe i Rumangabo. Aratubwira urugendo rwe rurerure, rwatangiye ubwo yahungaga umudugudu we hafi ya Bunagana mu mirwano hagati y’ingabo za Leta na M23. Ubwa mbere, avuga ko yahunze n’umuryango we muri Uganda.

Ati: “Twagumye mu nkambi y’agateganyo mbere y’uko abategetsi ba Uganda badusaba kwimukira ahandi. Ariko twahisemo gusubira muri RDC kugira ngo tujye muri Rutshuru-centre”.

Ku ruhande rwa Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru, ntisiba kwigaragambya isaba ko abarwanyi ba M23 bava muri Bunagana, kugira ngo abaturage basubire mu byabo.

Ku rundi ruhande, Umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko wakiriye neza umwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), isaba ko imirwano ihagarara aka kanya, ariko ko utiteguye kuva mu mujyi wa Bunagana mbere y’uko ugirana ibiganiro na Leta.

Leta ya Congo ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba, ariko wo uvuga ko nta cyo ibyo bivuze kuri wo.

Mu gihe cyose hagiye habaho intambara, M23 yavuze ko uyu mutwe utigeze utangaza intambara kuri Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ko ugabwaho ibitero n’abasirikare ba Leta ukirwanaho.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities