Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

I Bali: Abayobora dipolomasi ya Amerika n’u Rwanda baganiriye kuri M23

Mu burasirazuba bwa DRC, umutuzo uganje ku wa gatatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2022, nyuma y’iminsi myinshi imirwano ikaze hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23.

Abayobozi ba diplomasi y’u Rwanda, Leta Zunze za Amerika ndetse na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganiriye i Bali muri Indonesia mu gihe hamaze iminsi havugwa ko inyeshyamba za M23 zari zageze ku bilometero makumyabiri mu majyaruguru ya Goma.

Abategetsi ba Kongo bavuga ko ingabo za FARDC zihagaze neza mu birindiro byabo, mu gihe hagaragara ibikorwa byinshi bya diplomasi.

Ku ruhande rwa G20 i Bali, Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Blinken yabonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, maze Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we akomoza ku makimbirane yibasiye Kivu y’Amajyaruguru.

Blinken ati: “Nagize inama ikomeye na Vincent Biruta, nashimangiye impungenge Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ku ihohoterwa rikomeje kubera mu burasirazuba bwa DRC, kandi nsaba u Rwanda kugira uruhare mu koroshya imvururu.”

Antony Blinken yanditse ku rubuga rwa Tweeter yavuze ati “Nongeye gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa by’akarere mu rwego rwo kuzana amahoro mu karere, kandi nshimangira ko abafatanyabikorwa bose bagomba guharanira igisubizo cya politiki, kuri iki kibazo.”

Ku ruhande rw’u Bufaransa, bwongeye gushimangira ko bushyigikiye ibiganiro bya Nairobi. Emmanuel ati “Nizera ko hari inzira ishoboka, irimo uruhare mu karere hashingiwe ku bizava i Nairobi dushyigikiye, kohereza ingabo zo mu karere kugira ngo zishobore kubohora imijyi myinshi, cyane cyane Bunagana, bityo bigatuma abantu bava mu maboko ya M23, bigamije gukemura ayo makimbirane.”

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba watangaje ko ibiganiro bishya bizaba ku ya 21 Ugushyingo i Nairobi. Ku wa kabiri, uwayihuguye, Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yari i Goma, aho Guverineri w’ingabo wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Constant Ndima, yasabye abaturage “gutuza”.

Gen. Ndima yavuze ko ingabo z’igihugu cya Kongo “zigenzura umwanzi mu mpinga za Kibumba”, anamagana “ibihuha byatanzwe n’umwanzi kugira ngo biteze ubwoba mu baturage”.

Gaston Rwaka

2 Comments

2 Comments

  1. Pierre Archille

    November 17, 2022 at 08:39

    DRC yatinye table de negociation kuko ni umutego, bazi neza ko bahita batakaza

  2. Larisa

    November 17, 2022 at 08:35

    M23 IZABATESHA UMUTWE MPAKA KANDI NA DRC YARAWUFUNZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities