Abakozi b’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigaragambije basaba kongererwa umushahara.
Babikoze mbere gato y’uko haterana Inama yiga uko abaherutse guhabwa inshingano nshya bakwemezwa n’inzego zibishinzwe.
Iyo myigaragambyo yatangiye kuwa 21, Ukwakira, 2025, bakavuga ko ari ngombwa ko ibyo byose bikorwa abakozi bamaze kongererwa umushahara.
Abadepite bamwe basanze ari ngombwa kwigiza imbere gahunda y’Inteko, iva saa Saba ishyirwa saaa kenda, ni ukuvuga amasaha abiri y’inyongera.
Mu kwigaragambya, abakozi b’Inteko bavuga ko bakeneye amafaranga ngo bohereze abana ku ishuri.
Umwe muri bo yabwiye Radio Okapi ati: “Ntidusaba amafaranga yo kwishyurira abana gusa, ahubwo turashaka ko baduha n’imyambaro iboneye yo gukoresha mu kazi k’Inteko.”
Avuga ko bamaze kugeza ku buyobozi inyandiko isobanura ibyo bakeneye byose, akizera ko bidatinze hari ikizahinduka.
Babajijwe impamvu zatumye banyanyagiza inyandiko z’Inteko hirya no hino, basubije ko izanyanyagijwe nta gaciro zifite mu buyobozi.
Abapolisi babarirwa muri mirongo nibo batabajwe ngo basubize ibintu mu buryo, gusa abigaragambyaga bavuga ko Polisi yakoresheje imvugo ibakura umutima.
Mu minsi ishize, Perezida w’agateganyo w’Inteko ishinga amategeko ya DRC witwa Isaac Jean-Claude Tshilumbayi yateranyije Inama y’abo bakozi abasaba gutuza, abizeza ko iby’umushahara wabo biri hafi kunoga.
Ibyo bizezwa bishobora kuzatinda kuko bigomba kwemezwa n’ubuyobozi bushya bw’Inteko buzatangira imirimo mu gihe gito kiri imbere.












































































































































































