Imibare y’agateganyo yerekana ko abantu 20 ari bo bishwe n’umutingito wabereye muri Afghanistan. Ubutabazi burakomeje ngo harebwe niba hari abandi baba bagihumeka bakurweho ibintu byabagwiriye, nihaba hari n’abapfuye bajyanwe gushyingurwa.
Nk’uko BBC yabyanditse ibibwiwe n’abatuye aho iki cyago cyabereye, uwo mutingito wabereye ahitwa Mazar-e-Sharif, ukaba umwe mu mijyi ikomeye ya Afghanistan utuwe n’abantu 500,000.
Wari ufite ubukana bw’igipimo cya Ritcher cya 6.3 ukaba waturutse hasi mu kuzimu ahareshya na kilometero 28.
Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani witwa Sharafat Zaman Amar avuga ko Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu 20 ari bo bahitanywe nawo abandi 320 barakomereka.
Iyo mibare ariko ishobora kuza kwiyongera nk’uko abayobozi babivuga bigaterwa n’uko hari ahantu abatabazi bataragera ngo barebe ko hari abagihumeka babatabare, abapfuye bagezwe kwa muganga no mu bitaro bakorerwe isuzuma rya nyuma.
Abakomeretse cyane ni abo muri Komini ya Sholgara iri mu Majyepfo ya Mazar e-Sharif.
Ahandi hasigaye muri uwo mujyi naho wahumvikanye gusa mu buryo butaremereye cyane.












































































































































































