Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Uburundi Ntibushaka Guhezwa Mu Biganiro By’Amahoro Muri DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana avuga ko bikwiye ko igihugu cye gihabwa umwanya mu biganiro bikorwa ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo- Kinshasa.

Yabwiye DW ko ibibazo Congo Kinshasa ihanganye nabyo bigira ingaruka zitaziguye k’Uburundi.

Umunyamakuru yamubajije ku bijyanye n’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Congo, i Washington muri leta zunze Ubumwe za America (ntabwo Abakuru b’ibihugu barayasinya), amubaza kugira icyo ayavugaho

Minisitiri Bizimana ati “Ndizera ko n’abaturanyi bacu babivuga. Hari ibintu bitigeze biganirwaho kandi ntekereza ko Uburundi n’abandi bafatanyabikorwa, dushaka kuziba icyo cyuho.”

Asanga kugira ngo amasezerano asinywa muri aka Karere azagire icyo ageraho birambye, ari ngombwa ko n’Uburundi buyahabwamo ijambo.

Ibi arabivuga mu gihe igihugu cye giherutse kwitabira inama y’ibihugu by’Akarere, CIRGL/ICGLR, iherutse kubera i Kinshasa mu cyumweru gishize.

Minisitiri Edouard Bizimana yabwiye Deutsche Welle (DW) ku wa Gatanu tariki 14 Ugushyingo, 2025 ko kuba hari amasezerano yasinyiwe i Washington n’ibiganiro bibera i Doha hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, bitabuza ibihugu by’Akarere nabyo kugira icyo bikora  ngo amahoro aboneke mu Karere no muri Congo.

Bizimana avuga ko Uburundi bumaze kwakira impunzi z’Abanye-Congo zigera mu 100,000 kandi zikiyongera.

Iki gihugu kandi gifite ingabo muri Congo, zagiyeyo ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo zimufashe guhangana na AFC/M23.

Ahitwa Minembwe hamaze iminsi hari abaturage  bigaragambya bashinja ingabo za Gitega kubicisha inzara binyuze mu kubafungira amayira, ntibajye guhaha umunyu n’ibindi ingo zikenera ngo abazituye babeho neza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities