Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangarije kuri X ko indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones zaturutse mu Burundi zagaba ibitero mu Midugudu ituwe n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Kanyuka yavuze ko byaturutse mu Burundi mu rukerera rwo kuri uyu wa 13, Ukuboza, 2025.
Yashimangiye ko izo ndege z’intambara za Sukhoi-25, kajugujugu z’intambara na drones biyoborerwa ku butaka bw’u Burundi.
Ati: “Zagabye buhumyi ibitero mu midugudu ituwe cyane n’Abanyamulenge ya Mikenke na Rwitsankuku.”
AFC/M23 yatangaje ko ibyo bitero byari bigambiriye abasivili, byapfiriyemo abagore n’abana kandi ko bigize ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu.
Mu gitondo cyo ku wa 12, Ukuboza, 2025, indege y’intambara ya Sukhoi-25 na bwo yagabye igitero ku nkambi y’impunzi z’Abanyamulenge iri mu gace ka Mikenke.
Kuva abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Uvira, ingabo z’u Burundi zivugwaho kugaba ibitero by’indege mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Iki gihugu kandi gifite abasirikare 20,000 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi, uko bigaragara, U Burundi burasa muri kiriya gice ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.












































































































































































