Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Kicukiro: Umugore Yapfiriye Mu Nzu Ikodeshwa N’Abashaka Icumbi

Byabereye mu Karere ka Kicukiro.

Umugore w’imyaka 45 witwa Ingabire Nadine bivugwa ko yari indaya bamusanze mu cyumba cy’inzu ikodeshwa n’abashaka kuryama, bigakekwa ko yishwe n’abagabo babiri.

Ibi byabereye ahitwa Sodoma mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo, mu Kagari ka Kanserege, mu Mudugudu wa Marembo.

Abahakora bavuga ko uwo mugore yari asanzwe ari indaya, ndetse ko yaherukaga kugaragara ari kumwe n’abagabo babiri.

Hari uwavuze ati: “Umukobwa ukora hariya mu kabari yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye. Ngiye bakinguyeho gato ndungurutsemo sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamyemo yubitse inda. Ni ishuka yarazirikishije amaguru, mu kanwa naho yavuyemo amaraso gato.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ko hari umugore witwa Ingabire Nadine wapfiriye muri ‘lodge’.

Ati: “Police/RIB n’izindi nzego twageze ahabereye ubu bwicanyi.”

CIP Gahonzire yavuze ko hafashwe ibimenyetso bya gihanga, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo usuzumwe.

Ati: “Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities