Umugore w’imyaka 45 witwa Ingabire Nadine bivugwa ko yari indaya bamusanze mu cyumba cy’inzu ikodeshwa n’abashaka kuryama, bigakekwa ko yishwe n’abagabo babiri.
Ibi byabereye ahitwa Sodoma mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo, mu Kagari ka Kanserege, mu Mudugudu wa Marembo.
Abahakora bavuga ko uwo mugore yari asanzwe ari indaya, ndetse ko yaherukaga kugaragara ari kumwe n’abagabo babiri.
Hari uwavuze ati: “Umukobwa ukora hariya mu kabari yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye. Ngiye bakinguyeho gato ndungurutsemo sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamyemo yubitse inda. Ni ishuka yarazirikishije amaguru, mu kanwa naho yavuyemo amaraso gato.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire Wellars yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ko hari umugore witwa Ingabire Nadine wapfiriye muri ‘lodge’.
Ati: “Police/RIB n’izindi nzego twageze ahabereye ubu bwicanyi.”
CIP Gahonzire yavuze ko hafashwe ibimenyetso bya gihanga, umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo usuzumwe.
Ati: “Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye.”












































































































































































