Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyanza: Abanyamakuru basuye urugo rw’Intwaza

Bamwe mu bakora mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda basuye urugo Intwaza ziba mu rugo rw'Impinganzima ruri i Nyanza

Mu rwego rwo gukomeza kuzirikana, Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi no kubungabunga amateka yayo, umuryango mugari w’abakora mu itangazamakuru mu Rwanda wasuye Intwaza zicumbikiwe mu rugo rw’Impinganzima i Nyanza, uzisezeranya gukomeza kuba ijwi rirwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gihe hashize imyaka isaga 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwita ku bayirokotse no kubungabunga ubuhamya bwabo kugira ngo amateka y’ibyabaye akomeze kwigishwa abazakurikiraho. Ni muri urwo rwego abanyamakuru bahuriye muri uru ruzinduko baganiriye n’ababyeyi b’Intwaza batuye muri uru rugo, bumva ubuhamya bwabo banabereka ko bakomeje kubatekerezaho.

Ababyeyi batuye muri uru rugo bavuga ko gusurwa bibongerera icyizere ndetse bikabibutsa ko batari bonyine. Bashimangira ko imibereho bafite muri iki gihe yabafashije kongera kwiyubaka nyuma y’ibikomere basigiwe na Jenoside.

Karekezi Eugene, umwe mu batuye muri uru rugo, agira ati “Tukimenya ko muzadusura twasazwe n’ibyishimo, kuko iyo dusuwe biduha icyizere ko dufite abadutekerezaho. Twese hano ntawukigenda yunamye twese twarunamutse binyuze ku buyobozi bwiza buduha ibikoresho bitandukanye bidufasha. Nta kintu tubura habe na gito! Uko mutureba inyuma, imbere ho harushijeho.”

Nubwo banyuze mu bihe bikomeye, aba babyeyi bavuga ko bahisemo kubaho bareba imbere aho guheranwa n’agahinda. Basobanura ko na bo bagira uruhare mu mibereho y’abaturage babana na bo, harimo kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza no kwifatanya na bo mu bikorwa bibateza imbere.

Karekezi akomeza agira ati “Ntitwicaye ngo twirire twinywere gusa, natwe twagize icyo dukora dufasha abana, tugatangira abantu mituweli buri mwaka, tubana n’abaturage neza tukajya mubimina ndetse tukoroza amatungo abaturanyi ndetse n’abandi nkuko kera byahoze.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Scovia Mutesi, atangaza ko abanyamakuru bafite inshingano zo kurinda ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo yazisubiramo, cyane cyane kubera uruhare bamwe mu banyamakuru bagize mu gihe cyo gutegura no gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Amacakubiri yagejeje igihugu mu bihe bibi, icyo gihe namwe mwari muhari kandi byagizwemo uruhare na bamwe mu banyamwuga bacu. Uyu munsi turarwana intambara yuko hatagira n’umwe wongera kugira uruhare na ruto rwatuma habaho amakimbirane hagati y’umuntu n’undi, ndetse n’andi ashobora kuganisha ku cyaha nka Jenoside.”

Akomeza agaragaza ko n’ubwo Jenoside yakorewe Abatusti yahagaritswe, hakiri abantu bakwirakwiza ingengabitekerezo yayo cyangwa bayipfobya. Ashimangira ko itangazamakuru rifite inshingano zo kubikumira.

Agira ati “Uyu munsi duhanganye n’abapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi. Turi hano rero nk’ijwi rirangurura amahoro, ituze n’umutekano. Tuzakomeza kurwanya ababiba urwango n’amacakubi n’ibindi byose bishobora gutanya abantu. Turabasezeranya ko n’igihe muzaba mudahari tuzakomeza kurinda igihugu n’ituze ry’abanyarwanda binyuze mu itangazamakuru.”

Mutesi Scovia umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Cleophas Barore, ashimira Intwaza kuba zarongeye kugirira icyizere itangazamakuru n’ubwo hari ibitangazamakuru n’abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Habayeho abanyamakuru n’ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu kuyitegura. Twaje kubabwira ko itangazamakuru ry’u Rwanda uyu munsi rirwanya imigirire mibi yose n’ibindi byose byageza kuri Jenoside. Twaje kubashimira ko n’ubwo hari ababahemukiye bo mu itangazamakuru, ariko mwongeye kutugirira icyizere.”

Cleophas Barore umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda (RBA)

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Kajyambere Patrick, avuga ko gukomeza kuba hafi y’aba babyeyi ari inshingano z’inzego zose. Ashimangira ko buri wese ufatanya n’akarere muri iki gikorwa, aba agaragaje ubumwe n’igihango cyo kubitaho.

Agira ati “Abakecuru bacu nitwe bafite, rero iyo tubonye abaza gufatanya natwe ngo tubashe kubaba hafi, ni igihango gikomeye tuba tubonye ngo dukomeze kubaherekeza.”

Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza rucumbikiye Intwaza 58 zirimo abagabo batandatu, bamwe bakaba bamaze imyaka irenga 11 barutuyemo. Mu gihugu hose hari ingo enye z’Impinganzima ziherereye mu turere twa Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi, zikomeje kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi badafite ababafasha.

Ababyeyi b’Intwaza baba mu rugo rw’Impinganzima ruri i Nyanza, basuwe na bamwe mu bakora mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities