Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri Komite Nyobozi ya CECAFA

Jackson Kwizera

Mu nama y’Inteko Rusange ya CECAFA yabereye muri Djibouti, tariki ya 7 Gashyantare 2026, habaye amatora y’ubuyobozi bushya bw’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. Muri aya matora, Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yatorewe kwinjira mu kanama kashinzwe kuyobora iri shyirahamwe.

Nyuma y’amezi atanu gusa atorewe kuyobora umupira w’amaguru mu Rwanda, tariki 30 Kanama 2025, Shema Fabrice yagiriwe icyizere cyo kuba mu nzego nkuru za CECAFA. Azaba afatanyije na Francis Amin Michael wo muri Sudani y’Epfo muri iyi komite nyobozi nshya.

Paulos Weldehaimanot Andemariam usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Eritrea, niwe watorewe kuyobora Cecafa nka perezida, mu gihe uwatowe kuba visi perezida we ari Ali Abdi Mohamed usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Somalia, batorewe kuyobora iyo myanya, badafite abobahanganye mu matora.

Nyuma yuko abari bahanganye k’umwanya wa perezida na Paulos Weldehaimanota Andemariam bakuragamo kandidatire zabo. Nubwo amatora yabaye, yabayemo ibibazo bitandukanye byatumye bamwe mu bakandida bikura mu matora, barimo, Gen. de police Muyenge Alexandre uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, mbere y’uko inteko rusange itangira.

Na mugenzi we, Eng. Moses Hassim Magogo uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda, wakuyemo kandidatire  inteko rusange  yatangiye kandi anenga bikomeye imukorere y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri Afurika yo hagati ni y’iburasirazuba (CECAFA). Magogo yafashe iki cyemezo hahita hasigara umukandida umwe muri batatu bahataniraga umwanya wa perezida.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ubwo yakuragamo kandidatire, Magogo Yanenze “politiki n’ivangura” mu mupira w’amaguru, avuga ko ari byo bituma aka karere kaza inyuma y’utundi muri Afurika. Yagaragaje ko kutumvikana no gucikamo ibice bidindiza iterambere, akaba ari yo mpamvu yahisemo kurekura ngo arengere ubumwe bw’akarere.

Yagize ati: “Ni ukuri kubabaje kubona ko muri Afurika tukiri inyuma mu iterambere ry’umupira w’amaguru, kandi imbogamizi ikomeye ari politiki dukina. Igihe twari i Juba muri Sudani y’Epfo, nahisemo kwikuramo nkareka umuvandimwe wanjye Wallace Karia akajya ku mwanya w’abari muri CAF adahanganye nanjye. Nemera ko dukomeje gutora, bizakomeza kuducamo ibice. Umuvandimwe wanjye wo mu Burundi yikuye mu matora, nanjye mfata uwo murongo. Ndizera ko bizadutwara igihe gito kandi bigatuma dukomeza imbere twunze ubumwe.”

Yagize ati:”Iri shyirahamwe riracyanengwa imbogamizi  zirimo, Imitegurire mibi, kandi kuri bamwe muri twe ari icy’ikombe cy’isi cyacu, ni nk’igibombe cy’Afurika cyacu. Kudategura amarushanwa ahoraho ni yo mahirwe yonyine tugira yo guhatana. Iyo urebye ubusumbane hagati y’ibihugu, Ibihugu 3 cyangwa 4 gusa ni byo bifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa, mu gihe ibindi bidashobora no kuyitabira.

Cecafa inengwa kutategura amarushanwa ahoraho nk’ahandi. Ibihugu 12 bigize CECAFA: Sudani, Eritrea, Sudani y’Epfo, Djibouti, Somalia, Ethiopia, Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi na Zanzibari.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Muri iki cyumweru, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC) iraterana kugira ngo isuzume imiterere y’ubukungu bw’imbere mu gihugu n’ubw’isi muri rusange. Izanafata umwanzuro ku gipimo...

Ubucuruzi

Rene Anthere Rwanyange Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika umwaka ushize bwageze ku mari yo hejuru butigeze bugeraho mbere, gusa buracyohereza muri Afurika hafi...

Amakuru

Pariki y’Igihigu y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025 yinjirije u Rwanda, asaga miliyari 7,2 z’amafaranga y’u Rwanda (Miliyoni $5,06 ) avuye mu bikorwa...

Amakuru

Panorama Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, barasaba ko hatangizwa byihutirwa uburyo bwo kugenzura...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities