Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Kagame Yashimiye Minisitiri W’Intebe Wa Barbados Wongeye Gutorerwa Kuyiyobora

Mottley na Perezida Kagame ubwo bagiranaga ikiganiro n'abanyamakuru.

Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo gushimira Mia Amor Mottley wongeye kwemererwa n’abaturage be ngo abayobore mu yindi myaka ibiri.

Kuri X, Perezida Kagame yanditse ati: “Nshimiye cyane mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe. U Rwanda ruha agaciro ubucuti bukomeye buri hagati y’ibihugu byacu byombi, bushingiye ku mahame dusangiye arimo kwigenga mu gufata ibyemezo, kwihangana no kwiyubaka, ndetse no kwiyemeza guteza imbere imibereho myiza n’icyubahiro by’abaturage bacu.”

Kagame avuga ko ibihugu byombi bikwiye gukomeza ubwo bufatanye kandi yifuriza Mottley n’abaturage be gukomeza amajyambere barimo.

U Rwanda na Barbados bisanzwe bifitanye umubano mwiza wa dipolomasi, ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku bumenyi, ubufatanye mu muryango wa Commonwealth n’imikoranire mu bijyanye no guteza imbere ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Barbados, nk’igihugu kiri mu birya bya Caraïbes (Caribbean), kimaze imyaka cyubaka ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, serivisi z’imari n’ubumenyi, mu gihe u Rwanda rwo rwubatse izina mu miyoborere myiza, kurwanya ruswa no guteza imbere ikoranabuhanga mu gutanga serivisi.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza kwagura umubano warwo n’ibihugu byo mu turere dutandukanye tw’isi, hagamijwe kungurana ubunararibonye no guteza imbere inyungu rusange z’abaturage.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities