Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba n’Umwanditsi w’ibitaboHategekimana Richard, amaze kwandika ibitabo birenga 30 bivuga ku buzima bunyuranye bw’Igihugu. Kuri iyi nshuro agiye kumurika igitabo kigaragaza UBUDASA BW’INGABO Z’U RWANDA -RDF.
Hategekimana avuga ko nyuma yo gusesengura ibikorwa byinshi byakozwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF: Rwanda Defence Force) asanga ari ibikorwa bikwiriye kwandikwa kugira ngo hatagira abandi bazaza bakabyandika nabi cyangwa bakabyandika uko bishakiye bitewe n’icyo bagamije kugeraho kandi mu nyungu ziri ku giti cyabo.
Hategekimana Richard avuga ko RDF ibikorwa byayo ko bigaragarira buri wese haba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga kuko Imbaraga za RDF zagize uruhare runini mu kubaka UBUDASA bw’u Rwanda.
Iki gitabo avuga ko azakimurika ku wa 27 Gashyantare 2026 muri KIGALI CONVENTION CENTER.
Abanyarwanda kwiyandikira amateka bizafasha u Rwanda rw’uyu munsi n’urw’ejo hazaza kurushaho kumenya amateka yabo ndetse no guharanira ko ibyagezweho mu kubaka u Rwanda bitazigera bisubira inyuma ahubwo bikubakirwaho ibindi byinshi kandi byiza.












































































































































































