Igitero cy’indege nto z’intambara zitajyamo abapilote izizwi nka drone cyagabwe mu rukerera rwo ku wa kabiri hafi y’i Rubaya, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), cyahitanye abantu nibura icyenda barimo na Lt Col Willy Ngoma, wari umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe wa AFC/M23.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, ashingiye ku buhamya bw’abantu bane barimo maneko, inyeshyamba ebyiri, umusirikare mukuru n’umukozi wa ONU, avuga ko icyo gitero cyahushije gato umukuru w’igisirikare cya M23, Gen Sultani Makenga, ariko ngo akaza kuhava ntacyo abaye.
Aho igitero cyabereye ni agace ka Rubaya, kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko coltan icuruzwa ku rwego mpuzamahanga. Leta ya DRC iherutse gushyira ibirombe byaho ku rutonde rugufi rw’aho yemereye Amerika kubufatanye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kugeza ubu ikinyamakuru BBC cyagerageje kuvugana na M23 ndetse n’ingabo za DRC (FARDC) ku by’iki gitero, ariko kugeza ubu zikaba ntacyo zirabitangazaho.
Urupfu rwa Lt Col Ngoma rufatwa nk’ihinduka rikomeye muri iyi ntambara, kuko yari umwe mu bayobozi bakomeye kandi bagaragaraga cyane muri M23. Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego nubwo hari imbaraga z’ubuhuza zirimo n’iza Qatar zigamije gutuma agahenge kemeranyijweho n’impande zombi kubahirizwa.
Reuters ivuga ko bamwe mu bayihaye amakuru batifuje gutangazwa amazina, babiri muri bo bavuze ko imirambo icyenda yajyanywe i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu gihe umusirikare mukuru yavuze ko indi mirambo nibura irindwi itashoboye gukurwa aho igitero cyabereye kubera ko yari imeze nabi cyane.
Abo baganiriye na Reuters kandi bavuze ko Gen Makenga yari ari muri ako gace mbere gato y’uko igitero kiba, umuvugizi w’ihuriro Wazalendo rirwana ku ruhande rwa FARDC, we yavuze ko Makenga yahungiye mu rusengero rwari hafi aho ibyamufashije kurokoka icyo gitero.
M23 ntacyo iratangaza ku mugaragaro kubyi icyo gitero. Gusa ku wa gatatu, umuyobozi wayo Bertrand Bisimwa, akaba n’umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, yashinje leta ya DRC kurenga ku gahenge igaba ibitero ku mirongo y’imbere y’urugamba no hakurya yayo, avuga ko ari amahitamo Kinshasa yari yafashe, ni mugihe leta ya RDC ihakana ayo makuru, igashimangira ko ubusugire bw’igihugu ari ntavogerwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yahoze yitwa “Twitter”, Bisimwa yavuze ko amahanga acecetse ku biri kuba, anagaragaza ko iyo M23 ikoresheje “uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho ku bitero bitaziguye” bititabwaho nk’uko bikwiye. Mbere yaho kandi yari yatangaje ko impinduramatwara ishingiye ku ntwari zitanga ubuzima bwazo ku bw’icyo yise kubohora igihugu no kubaka leta irinda abaturage nta kuvangura.
Ku wa gatatu, imirwano yakomeje muri teritwari ya Masisi hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo.
Intambara mu burasirazuba bwa DRC yongeye gukara kuva mu mpera za 2021, nubwo muri rusange imaze imyaka hafi 30 ihagarara ubundi ikongera kubura.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa kabiri, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko mu mezi 10 ya mbere y’ubutegetsi bwe yarangije intambara umunani ku isi, harimo n’iyo yavuze hagati ya DRC n’u Rwanda, binyuze mu masezerano Perezida Félix Tshisekedi wa DRC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda bagiranye i Washington DC mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize.













































































































































































