Umuryango w’Abibumbye, United Nations, watangaje ko mu masaha 48 ashize, abaturage benshi baguye mu mirwano yongeye kubura mu majyaruguru ashyira Amajyepfo ya Sudan.
Ubutumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu, United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), buvuga ko bwatewe impungenge n’imirwano yiyongereye mu gace ka Abiemnom, kari mu gace ka Ruweng hafi y’umupaka wa Sudan. Nk’uko ubu butumwa bubivuga, urubyiruko rufite intwaro rutazwi rwagabye igitero ku cyicaro cy’akarere, rukomeretsa nibura abantu 23.
UNMISS yatangaje ko abaturage benshi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze biciwe muri iyo mirwano. Abantu barenga 1,000 bahungiye mu kigo cy’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye bashaka uburinzi bw’igihe gito.
Umuyobozi wa UNMISS, Anita Kiki Gbeho, yasabye impande zose zihanganye guhagarika imirwano ako kanya no kwinjira mu biganiro byubaka bigamije gukemura ibibazo byabo mu mahoro.
Iyi mvururu ibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri iki gihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, ariko kikaba cyarakomeje guhangana n’intambara z’imbere mu gihugu, ubukene ndetse na ruswa. Mu byumweru bishize, umwuka mubi warushijeho kwiyongera nyuma y’uko amasezerano yo gusangira ubutegetsi hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi Perezida wa Mbere Riek Machar atangiye kudindira.
Ku wa Gatanu ushize, Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yavuze ko ibintu bikomeje kuzamba muri South Sudan, asaba ko hafatwa ingamba zihuse mu rwego rwo gukumira ko igihugu cyasubira mu ntambara yeruye.












































































































































































