Guverinoma ya Zimbabwe yatangiye kurekura imfungwa zigera ku 4,000, nyuma y’iteka rya Perezida ritanga imbabazi rusange ku byiciro bimwe by’abakatiwe, mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije muri gereza z’iki gihugu.
Iki cyemezo cyatangajwe muri Gashyantare n’Inama y’Abaminisitiri, ku munsi umwe n’uwo hemejwe umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga hagamijwe kongera manda ya Perezida Emmerson Mnangagwa kugeza mu 2030.
Minisitiri w’Ubutabera wa Zimbabwe, Ziyambi Ziyambi, yavuze ko imbabazi za 2026 zigamije gufasha by’umwihariko imfungwa zo mu byiciro byoroshye n’abagaragaje impinduka nziza mu myitwarire no mu kwiyubaka. Yashimangiye ko abakatiwe ibyaha bikomeye batarebwa n’izo mbabazi.
Muri rusange, imfungwa 4,305 zirimo abagore 223 ni zo ziteganyijwe kurekurwa hashingiwe ku iteka ry’imbabazi.
Ku wa mbere, mu gikari cya gereza nkuru ya Harare, habonetse amatsinda abiri y’imfungwa: hari abakiri mu myenda ya gereza biteganyijwe ko bakomeza igihano, n’abandi bari bamaze guhindura imyambaro, bitegura gusubira mu buzima busanzwe.
Mu barekuwe harimo Tendai Chitsika w’imyaka 23, wari warakatiwe amezi atandatu azira ubujura, akaba yari asigaje amezi abiri ngo arangize igihano. Yavuze ko igihe yamaze muri gereza cyamwigishije byinshi kandi ko yiyemeje kubaho mu buryo bwiza.
Imfungwa nyinshi zikaba zikomeje kuvuga amagambo ashimira Perezida, ndetse bamwe bagaragaza ibyapa bimushimagiza.
Mu bagore barekuwe harimo Demetria Sichauke, wavuze ko muri gereza yahigiye ubumenyi bwo gukora imifuka n’ibikoresho bitandukanye, kandi ko yiyemeje kureka burundu ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Imibare iheruka igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, gereza za Zimbabwe zari zifungiyemo abantu barenga 24,000, bigaragaza ubucucike bukomeye.
Icyakora, iri teka ry’imbabazi ntiryarebye abakatiwe hashingiwe ku itegeko ryiswe “Maintenance of Peace and Order Act”, ryagiye rikoreshwa mu gukurikirana abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abigaragambya.
Iki cyemezo kije mu gihe hari impaka zikomeye muri Zimbabwe ku mushinga wo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo manda ya Mnangagwa yongerweho indi myaka ibiri. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi babise “coup” ikozwe binyuze mu mategeko, bavuga ko bishobora guhungabanya demokarasi.
Izindi ngingo z’izo mpinduka zirimo kuvanaho amatora rusange ya Perezida, Inteko Ishinga Amategeko igahabwa ububasha bwo kumutora. Icyakora, izi mpinduka ziracyasaba kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF, rifite ubwiganze.








































































































































































