Ibihugu 12 bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba, Economic Community of West African States (ECOWAS), bivugwa ko byafashe icyemezo cyo gushinga umutwe mushya w’ingabo ugamije kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera muri aka karere.
Amakuru yatangarijwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, Agence France-Presse (AFP), agaragaza ko abakuru b’ingabo z’ibihugu bagize uwo muryango byafatiye iki cyemezo mu nama yabereye i Freetown mu mpera z’icyumweru gishize. Ibiganiro byibanze ku kibazo cyiyongera cy’iterabwoba, ikwirakwira ry’ibyaha bikorwa n’udutsiko mpuzamahanga, ndetse n’ibibazo bikomeje kugaragara mu mutekano wo mu nyanja.
Intego ya mbere ni uko haboneka abasirikare bagera ku 2,000 biteguye guhangana n’iterabwoba n’umutekano muke hirya no hino muri Afurika y’Iburengerazuba. Aya makuru avuga ko abo basirikare bazakomeza kuguma mu bihugu byabo, mu gihe Freetown muri Sierra Leone hazaba icyicaro cy’ibikorwa n’ibikoresho (logistical base) by’uyu mutwe.
Aba bayobozi baracyaganira ku buryo bwo kubona ingengo y’imari izafasha uyu mutwe gukora neza, kandi kugeza ubu ECOWAS ntiratangaza ku mugaragaro itangazo risobanura iby’iki cyemezo.
Akarere ka Sahel, gaherereye hagati y’Ubutayu bwa Sahara n’ibihugu byo munsi ya Sahara, kakaba kamaze igihe karazahajwe n’imitwe y’iterabwoba iyobowe n’iyiyita iyegamiye kuri Al-Qaeda na Islamic State.
Iyi mitwe yibasiye cyane ibihugu bitatu byahoze bikolonezwa n’u Bufaransa ari byo Burkina Faso, Mali na Niger, byavuye muri ECOWAS mu myaka ishize nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare.
Nubwo ibi bihugu byashinze ihuriro ryabyo ry’umutekano, umwe mu bakuru b’ingabo muri Afurika y’Iburengerazuba yatangaje ko bizashishikarizwa gukorana n’uyu mutwe mushya, aho yavuze ko ibi bihugu biherereye mu gice cya Sahel gifatwa nk’isoko nyamukuru y’urugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba, ngo bikaba ari ngombwa ko byinjizwa muri uru rugamba.









































































































































































