Umukozi ukorera Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Afurika y’Epfo, Boitumelo Shounyane, ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho byo gutanga Visa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bivugwa ko yakoresheje inyandiko z’impimbano mu gufasha umusore bakundana kwinjira muri iki gihugu.
Amakuru atangazwa n’itangazamakuru ryo muri South Africa avuga ko ibi byabaye mu gihe uyu mugore yakoraga muri Ambasade y’iki gihugu muri Nigeria. Icyo gihe ngo yahaye Visa umusore witwa Musa Abdulmuminj Ahmed, nubwo ibyangombwa yakoresheje byagaragaraga nkaho ari ibyukuri.
Iyi dosiye ngo yatangiye mu mwaka wa 2018, ubwo Ahmed yasabaga Visa y’imyaka itanu ajya muri Afurika y’Epfo ku mpamvu z’ubucuruzi. Nyuma yaho, ngo yaje kuyihabwa, ariko haje kuvuka ikibazo igihe byagaragaraga ko inyandiko zerekana aho akora n’akazi ke zari zarahimbwe.
Icyo gihe byavuzwe ko Ahmed yari yerekanye ko ari umuyobozi w’ikigo cyitwa Saravin Technologies, anagaragaza ko gifitanye amasezerano n’ibigo byo muri Afurika y’Epfo nka MVR Solutions na Raubex, ariko iperereza ryaje kugaragaza ko ibyo byose nta shingiro bifite.
Ubugenzuzi bwakozwe n’inzego z’umutekano zishinzwe ibikorwa bya ambasade bwemeje ko inyandiko zose zatanzwe muri iyi dosiye zari mpimbano, bigatuma iki kibazo gifatwa nk’icyaha gikomeye cyakozwe mu rwego rwa dipolomasi.
Si ibyo gusa, kuko Boitumelo Shounyane anakekwaho kuba yarahaye uwo musore uburenganzira bwo kwinjira ahantu hihariye muri ambasade kandi bitemewe kugerwamo, ibintu byashoboraga gushyira mu kaga umutekano w’iyo ambasade.
Kuri ubu, uru rubanza ruri gukurikiranwa n’akanama gashinzwe imyitwarire muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Afurika y’Epfo, kakazagena niba koko hari amakosa yakozwe ndetse n’ibihano bishobora gufatirwa uyu mukozi.











































































































































































