Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Ghana Irasaba Isi Kwemera Ubucakara bwa Atlantika nk’Icyaha Gikomeye Cyibasiye Inyokomuntu

Ubucakara bwa atlantika Ghana ibufata nk’icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu

Ghana iri gushaka inkunga mpuzamahanga mu Muryango w’Abibumbye kugira ngo hashyigikirwe umushinga w’icyemezo ugamije kwemera ko ubucakara bwambukiranyaga inyanja ya Atlantika ari kimwe mu byaha bikomeye byibasiye inyokomuntu. Ibi bigamije gukomeza ibiganiro bijyanye n’indishyi n’ubutabera ku mateka y’akarengane Afurika yakorewe.

Mu gihe hitegurwa gutanga uwo mushinga, uhagarariye Ghana muri Loni, Samuel Yao Kumah, yasabye ibihugu biwugize kureba kure no gusobanukirwa uburemere bw’iki kibazo n’ingaruka cyagize ku Isi, aho yagaragaje ko iki cyemezo kigamije kwemera ukuri ku mateka n’ingaruka zabwo zikigaragara kugeza n’uyu munsi.

Yasubije abatekereza ko iri jambo rishobora kumvikanisha ko hari ibyaha bishyirwa hejuru y’ibindi, avuga ko atari byo. Yavuze ko intego atari ugupima uburemere bw’ibyaha, ahubwo ari ukwerekana uburyo ubu bucakara bwagize uruhare rukomeye mu guhindura imiterere y’Isi n’ubusumbane bukigaragara.

Yanashimangiye ko ibyaha nka Jenoside, ivangura rishingiye ku ruhu (apartheid) n’ubukoloni na byo byamaganwe n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko nta na kimwe kigomba guteshwa agaciro, dore ko icy’ingenzi ari ukwemera amateka uko ari, aho kuyagereranya.

Ku ruhande rwa Ghana, uyu mushinga ufatwa nk’intambwe igamije guhangana n’amateka mu kuri, no gushyiraho urufatiro rw’ibiganiro bigari mu butabera n’indishyi ku byabaye. Kumah yavuze ko gushyigikira iki cyemezo bidakwiye gufatwa nk’ikorwa ryo gushinja, ahubwo ari ukwemera inshingano rusange no kubaha ukuri, uburinganire n’agaciro k’ikiremwamuntu.

Mu mateka, hagati y’umwaka wa 1501 na 1867, Abanyafurika barenga miliyoni 13 bajyanywe ku gahato bambukiranya Atlantika, batandukanywa n’imiryango yabo ndetse n’ahazaza habo. Ingaruka z’ayo mateka ziracyagaragara no muri iki gihe, bigaragaza ko hakiri urugendo rurerure mu kugera ku butabera busesuye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities