Mu mpera z’Icyumweru gishize, mu ijoro rijigije ikamyo bita HOWO yagonze abantu bane barapfa, ibasanze mu gakamyoneti gato bita DYNA.
Ababibonye bavuga ko iyo kamyo yataye icyerekezo cy’umuhanda yari irimo isanga iyo modoka nto mu kindi gice cy’umwe mu mihanda iri mu Murenge wa Muyira iyigongeramo abasore bane.
Byabereye mu gasanteri ka Gihengeri nk’uko UMUSEKE dukesha iyi nkuru wabyanditse.
Iyi mpanuka kandi yabaye mu masaha mabi kukohari saa munani z’ijoro igicuku kinishye.
Uwabibonye, yagize ati: “ Ako kanya, abasore batatu bahise bapfa, undi aza kwitaba Imana ubwo bari bamuhetse bamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Nyanza”.
Abapfuye ni Kwizera Fils w’imyaka 21, Niyomucyo Aimable w’imyaka 23, Eric Ntawuhiganayo w’imyaka 24 na Kwizera Isaac w’imyaka 23.
Nyuma y’ibi byago, abasore batatu muri bo baje gushyingurwa, usigaye akaza gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki 30, Werurwe, 2026.
Amakuru avuga ko uwari utwaye iyo kamyo yaje gufatwa arafungwa.
















































































































































































