Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

REG yifatanyije na Rwanda Polytechnic mu gutangiza amarushanwa yo guhimba udushya mu ikoranabuhanga

Panorama

Ku wa mbere, tariki ya 20 Mata 2026, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG yifatanyije na Politekinike y’u Rwanda iteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro Rwanda Polytechnic (RP), mu gikorwa cyo gutangiza amarushanwa yo guhimba udushya mu ikoranabuhanga, ryafasha mu gutanga ibisubizo ku bibazo ibigo ndetse n’inganda zo mu Rwanda zihura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Ni amarushanywa ngaruka-mwaka yiswe “RP SKILLS CHALLENGE 2026 EDITION: HACHATHON.” Ijambo “Hackathon” ni igikorwa gihuza abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga cyangwa ibitekerezo bishya, bakamarana igihe runaka (nk’aba banyeshuri bazamarana iminsi 16) bakora ku mushinga umwe bashaka igisubizo ku kibazo runaka. Mu magambo yoroshye, Hackathon ni irushanwa cyangwa amahugurwa aho abantu bahanga udushya (innovation) mu gihe gito.

Ni abanyeshuri 52 bari mu matsinda 18 bafite imishinga (Challenges) 6 yatoranyijwe ijyanye na Kompanyi kandi esheshatu zitandukanye zayitanze ngo ishakirwe ibisubizo muri RP. Muri abo banyeshuri kandi harimo n’abakoze umushinga wo gushaka igisubizo cyo kurwanya ubujura n’abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi ibizwi nka Vandalism mu cyongereza, umushingwa cyangwa hachathon bahawe mu gitekerezo cyaturutse kuri REG ikaba inarimo gusuzuma ibisubizo (solutions) birimo gutangwa n’abo banyeshuri.

Ni umushinga abo banyeshuri bemeza ko n’uramuka utsinze muri aya marushanwa uzatanga umusaruro ufatika mu gufasha REG mu kurwanya abantu bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi; yewe n’abo banyeshuri bakazishimira umusanzu wabo bazaba bahaye igihugu mu kurwanya abangiza ibikorwaremezo. Kwangiza ibikorwaremezo n’imwe kuri ubu mu mbogamizi zikibangamiye REG aho iyo bikorwaremezo by’amashanyarazi byangijwe bigira ingaruka ku baturage muri rusange.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’amahugurwa muri RP (Ishami) College ya Kigali Dr Alice Ikuzwe, avuga ko iki gikorwa gitegurwa buri mwaka mbere y’uko abanyeshuri basoza ku mugaragaro amasomo yabo bagamije gutuma ubumenyi bakuye mu ishuri (theory) bakabishyira mu bikorwa binyuze mu nganda cg ibigo harimo REG biba byarabanje kuvugana na RP bikeneye ibyo bisubizo ku bibazo runaka bafite.

Ati: ‘’Twiteze ko aba banyeshuri bazatanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri mu nganda zakoranye na RP harimo nka Inyange, -yifuza ikoranabuhanga ryafasha mu kugabanya no gukoresha neza umuriro w’amashanyarazi, REG ikeneye ikoranabuhanga ryo kurwanya abangiza ibikorwaremezo -Vandalism, AIRTEL n’ibindi.”

Mu mishinga irimo gukorwaho ubushakashatsi mu kuba yabonerwa ibisubizo harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, itumanaho, n’iyindi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Hanze

Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wabaye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar hagati ya 1995 na 2013 azibukwa nk’umuyobozi wahinduye iki gihugu mu bukungu, uburezi,...

Ubuzima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwihutisha uburyo bwo gukusanya no gusangizanya amakuru y’ubuzima, ashimangira ko ubwenge buhangano (AI)...

Imibereho myiza

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS 2025) bugaragaza ko nubwo imyumvire igenda ihinduka, hari 30% by’Abanyarwandakazi bakomeje kwemera ko hari nibura impamvu...

Ubukungu

Ubwizigame bw’abanyamigabane muri RNIT Iterambere Fund bwiyongereye ku buryo bugaragara mu myaka 10 ishize, bugera kuri miliyari 149.95 Frw mu 2026, buvuye kuri miliyari...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities