Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

Rwamagana: Abasoje amahugurwa bambitswe amapeti y’aba ofisiye ba RCS

Abanyeshuri 146 basoje amahugurwa y’ibanze abinjiza mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), bahawe amapeti mu muhango wabereye ku Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gicurasi 2026.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, wari uhagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu bahawe amapeti harimo abagore 21, mu gihe abenshi muri aba banyeshuri bari basanzwe bakorera urwego rw’igorora, abandi bakaba baraturutse mu buzima busanzwe mbere y’uko binjira muri uyu mwuga.

Aya mahugurwa yatangiye muri Mutarama 2025 yitabirwa n’abanyeshuri 152, gusa batandatu ntibabashije kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

Mu banyeshuri bitwaye neza, Gilbert Habyarimana ni we wabaye uwa mbere ahabwa n’umudali, akurikirwa na Ofisiye Charles Imanirarora wabaye uwa kabiri, naho Jonathan Ishimwe aza ku mwanya wa gatatu.

Umuyobozi wa RCS Training School-Rwamagana, Supt Tony Valens Mutuyimana, yavuze ko aba banyeshuri bahawe amasomo atandukanye agamije kubategura gukora akazi ko kugorora no gucunga abafungwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati: “Bahawe ubumenyi mu bijyanye n’umutekano, kuyobora abandi, kuba abanyamwuga kandi bakarangwa n’ikinyabupfura mu byo bakora byose.”

Yasobanuye ko amasomo bahawe yanibanze ku micungire y’amagororero no kubahiriza uburenganzira bw’abafunze.

Minisitiri Dr Vincent Biruta yavuze ko urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rufite uruhare rukomeye mu gufasha abantu bagonganye n’amategeko guhinduka no kongera kuba abaturage bubahiriza amategeko.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yakomeje gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’uru rwego haba mu bikorwaremezo no mu guhugura abakozi.

Ati: “Muri ibyo harimo n’iki kigo gishinzwe gutegura Abanyarwanda bashinzwe kwinjira muri uyu mwuga no kubaha ubumenyi bwa ngombwa bakeneye kandi mu byiciro bitandukanye.”

Minisitiri Biruta yongeyeho ko Guverinoma izakomeza gushyigikira uru rwego kugira ngo rukomeze kongera umubare w’abahugurwa ndetse n’ubushobozi bw’amasomo bahabwa.

Ati: “Leta y’u Rwanda izakomeza kubafasha muri iyo nzira bityo urwego rugere ku rugero rushimishije aho ikitwaga gereza kiba igororero koko.”

Uyu muhango ukaba waranzwe no gutanga amapeti ku basoje amasomo y’ibanze abinjiza mu cyiciro cy’aba ofisiye bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities