Abapolisi 38 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda basabwe gukomeza kwagura ubumenyi no guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika, aho bibukijwe ko impamyabumenyi bahawe ari intambwe nshya mu rugendo rw’akazi aho kuba iherezo ryaryo.
Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 19 Kamena 2026.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko isi iri guhinduka byihuse, bityo n’inzego z’umutekano zikaba zigomba guhora zongera ubumenyi kugira ngo zibashe guhangana n’ibibazo bishya birimo ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikorwa byambukiranya imipaka.
Yagize ati: “Impamyabumenyi si iherezo ryo kwiyungura ubumenyi, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rushya. Imiterere y’umutekano igenda ihinduka. havuka ibibazo bishya buri munsi, ikoranabuhanga rikiyongera, imiyoboro ikoreshwa n’abagizi ba nabi ikihindura, ndetse n’imibereho y’abantu igahinduka. Nk’abayobozi, tugomba gukomeza kwiga, gukura no guhora twiyubaka kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bibazo bihora bihinduka.”
Yasobanuye ko umuyobozi mwiza mu rwego rw’umutekano agomba gushingira ku nkingi eshatu zirimo ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’imyitwarire myiza.
Mu gusobanura akamaro k’ibi bice bitatu, yagize ati: “Ubumenyi bufasha gusobanukirwa ibibazo duhura na byo, ubumenyingiro bufasha kubikemura neza, ariko imyitwarire ni yo igena uko tuyobora, uko dukorera abandi n’uko tubatera imbaraga.”
Yongeyeho ko ibibazo by’umutekano biri kwibasira isi muri iki gihe bisaba abayobozi bafite ubushobozi bwo gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi no ku bunyangamugayo.
Yagize ati: “Ibyaha bikorerwa kuri murandasi, ubugizi bwa nabi buteguwe, iterabwoba n’ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga rishya bikomeje guhangayikisha inzego z’umutekano ku isi hose.”
Minisitiri Nsengimana yashimye uruhare rw’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa baryo, barimo Kaminuza y’u Rwanda ndetse na Afurika Leadership University (ALU), mu gutanga amasomo afasha kubaka abayobozi bafite ubushobozi bujyanye n’igihe.
Yasoje asaba aba ofisiye gukoresha neza ubumenyi bahawe mu kazi ka buri munsi, bakarangwa n’ubunyamwuga no gukorera abaturage.
Yagize ati: “Ubumenyi mufite mugomba kubushyira mu bikorwa, ubumenyi-ngiro mukabukoresha mu kazi kanyu, kandi ubuyobozi bwanyu bukaba urugero rwiza ku bandi.”
Abarangije aya masomo ni ofisiye 38 bo mu bihugu 10 bya Afurika. Muri bo harimo 23 bakomoka mu nzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi y’u Rwanda, RIB, RCS na NISS. Abarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni 36, mu gihe abandi babiri basoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza.
Mu bihembo byatanzwe ku banyeshuri bitwaye neza, SP Fraterno Muhawenimana wa Polisi y’u Rwanda yegukanye igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi bose, akurikirwa na SP Florent Nyondira, mu gihe Superintendent Chisomo Lucius Ziwao wa Polisi ya Malawi yabaye uwa gatatu mu batsinze neza kurusha abandi.

Minisitiri Nsengimana yasabye abasoje amasomo guhora biyungura ubumenyi


















































































































































































