Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

Ruhango: Abanyerondo biyemeje kunoza akazi nyuma y’amahugurwa ku bunyamwuga

Nyuma y'uko abanyerondo bakorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Ruhango bagaragaweho n'imyitwarire itari myiza biyemeje kunoza imikorere yabo

Abanyerondo bakorera mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, bavuga ko bagiye kurushaho kunoza inshingano zabo nyuma y’amahugurwa bahawe na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, agamije kubongerera ubumenyi ku kubungabunga umutekano no kunoza imikorere.

Aya mahugurwa aje nyuma y’uko bamwe mu banyerondo bo muri uyu murenge bagiye bavugwaho imyitwarire idahwitse, irimo gusinda bari ku kazi, gukoresha nabi ububasha bahabwa no gufata nabi abaturage, ibintu abaturage bavuga ko byagize ingaruka ku cyizere babagiriye.

Umwe mu baturage witwa Niyonshuti Innocent, yavuze ko hari abanyerondo bagaragaye banywera inzoga mu masaha y’akazi, bikarangira biteje amakimbirane cyangwa bagahohotera abo bashinzwe kurinda.

Yagize ati: “Hari ubwo ubasanga bicaye mu dusantere banywa inzoga, iyo bamaze gusinda usanga batangiye gushwana hagati yabo cyangwa bagasagarira abaturage. Uwo wagakwiye kuba acunga umutekano ugasanga ni we uwuhungabanya.”

Undi muturage, Niyogisubizo Tharcisse, yavuze ko hari abafataga umwambaro w’irondo nk’uburenganzira bwo gukandamiza abaturage aho kubakorera.

Ati: “Hari abumva ko kuba bambaye umwambaro w’irondo bivuze ko bashobora gukora icyo bashaka, hari abo wumva bakubise abaturage cyangwa bagasaba ruswa kugira ngo barekure uwo bafashe. Ibyo byose rero byangiza isura y’irondo ry’umwuga bakora.”

Nyuma yo guhugurwa, abanyerondo bavuga ko basobanukiwe neza inshingano zabo kandi biyemeje kurushaho gukorera abaturage mu bunyangamugayo no kububaha.

Nsanzimfura Etienne, umwe mu banyerondo bo muri Busasamana, yavuze ko ayo mahugurwa yabafashije kongera kwibutswa indangagaciro zigomba kubaranga.

Yagize ati: “Twamenye ko kuba umunyerondo bisaba ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abaturage, nubwo twari tubizi ariko hari abagiye bakora amakosa bitewe n’ubusinzi cyangwa indi myitwarire mibi, ariko ubu tumaze kwibutswa ko inshingano ya mbere ari ukurinda umuturage no gukorana neza n’izindi nzego atari ukumuhungabanya.”

Nshizirungu Claude na we yavuze ko amahugurwa nk’ayo abafasha kunoza imikorere no gukomeza gukorana neza na Polisi mu gukumira ibyaha.

Ati: “Izi nyigisho zitwibutsa inshingano zacu kandi zituma turushaho gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha no gukora akazi kacu kinyamwuga.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko nubwo abanyerondo ari abafatanyabikorwa ba Polisi mu kubungabunga umutekano, bagomba gukorera mu murongo w’amategeko no kurangwa n’imyitwarire myiza.

Yagize ati: “Abanyerondo bafite uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha. Tubasaba gukorana bya hafi na Polisi n’izindi nzego, gutanga amakuru ku gihe no kurinda abaturage. Umunyerondo mwiza ni urinda abaturage aho kubahungabanya. Ugaragara mu myitwarire mibi na we arabibazwa nk’undi muturage wese kandi tuzakomeza kubahugura no kubakurikirana kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko gukomeza guhugura abanyerondo no kubakurikirana ari ingenzi mu kubafasha kunoza akazi no gukumira amakosa ashobora kugaragara.

Yagize ati: “Irondo rifite uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha. Iyo abanyerondo bahora bibutswa inshingano zabo, abakora neza barushaho kuzinoza, naho abafite imyitwarire idakwiye bakabona umwanya wo kwisubiraho, umunyerondo agomba kuba urugero rwiza rw’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo ku baturage ashinzwe kurinda.”

Abanyerondo bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, bakarushaho kurangwa n’ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no kubaha abaturage, mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Nyuma y’uko abanyerondo bakorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Ruhango bagaragaweho n’imyitwarire itari myiza biyemeje kunoza imikorere yabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities