Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye ibihugu bya Afurika gushyira hamwe imbaraga no gushora imari mu ikoranabuhanga rya sisitemu zigenga, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka.
Ibi yabivugiye mu Rwanda kuri uyu wa 12 Kanama 2026, ubwo hatangizwaga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika, ISCA, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 50 byo muri Afurika no hanze yayo.
Iyi nama yibanze ku ngaruka ndetse n’amahirwe aterwa n’izamuka ry’ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI) na sisitemu zigenga, cyane cyane mu rwego rw’umutekano n’ubwirinzi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iri koranabuhanga ritagikoreshwa gusa n’ibihugu cyangwa inzego za Leta, kuko n’abakinnyi batandukanye, barimo imitwe y’iterabwoba, bashobora kurigeraho.
Yasobanuye ko ibi bisaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubwirinzi muri Afurika zihora zivugurura uburyo zikora kandi zigateganyiriza hamwe ibibazo bishya bishobora guterwa n’ikoreshwa rya AI na sisitemu zigenga.
Ati: “Afurika ntishobora kwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere.”
Nduhungirehe kandi yagaragaje ko Afurika ikeneye gusobanukirwa neza uko sisitemu zigenga zishobora kugira ingaruka ku mutekano, ku busugire bw’ibihugu ndetse no ku bushobozi bwabyo bwo kwifatira ibyemezo bijyanye n’ingamba z’umutekano.
Nubwo yavuze ko iri koranabuhanga rishobora guteza impungenge, Minisitiri Nduhungirehe yanagaragaje ko rishobora kuba igikoresho gikomeye mu gukemura ibibazo by’umutekano, birimo kurwanya iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro n’ibyaha byateguwe.
Yashimangiye ko kugira ngo Afurika ibashe kungukira muri iri koranabuhanga, hakenewe gushora imari mu bumenyi, guteza imbere abahanga, gukomeza inzego no guteza imbere ibisubizo by’ikoranabuhanga bijyanye n’ibibazo byihariye by’umugabane.
Ati: “Ibi bisobanuye guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, gukomeza inzego zacu no kubaka ubushobozi bwo guhindura no guteza imbere ibisubizo bijyanye n’imiterere yacu.”
Ku ruhande rwe, Umunyamabanga Mukuru wa ISCA, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yavuze ko urwego rw’umutekano rutagomba gusigara inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu gihe izindi nzego na zo zikomeje kurikoresha mu buryo bwagutse.
Iyi nama kandi yagarutse ku butumwa Perezida Paul Kagame yatanze muri ISCA yabereye mu Rwanda mu 2025, aho yashimangiye ko Afurika ikwiye kugira uruhare rufatika mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano byugarije umugabane.
Yagize ati “Kuva kera umutekano wacu wafatwaga nk’umutwaro ugomba kwikorerwa n’abandi, tugiramo uruhare ruto cyane ntihagire inyungu zijyanye n’uburyo tubayeho cyangwa ubushake bwacu. Iyi mikorere ntiyatanze umusaruro haba kuri Afurika no ku Isi.”
ISCA ni urubuga ruhuriza hamwe abayobozi, inzobere, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kuganira, gukora ubushakashatsi no guteza imbere ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda






















































































































































































