Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka barangije amahugurwa yihariye agamije kongerera ubushobozi inzego za gisirikare, yari amaze amezi ane abera mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) giherereye mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye ku wa 23 Kamena 2026, uyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, wari witabiriye hamwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’umutekano.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasirikare barangije amahugurwa ku murava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cyose bamaze bayakurikirana. Yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi bungutse buzabafasha kurushaho kuzuza inshingano zo kurinda ubusugire bw’igihugu no guhangana n’ibishobora guhungabanya umutekano wacyo.
Yasabye kandi aba basirikare kuzakoresha neza amasomo bahawe mu kazi ka buri munsi no mu nshingano zose bazoherezwa gukoramo, kugira ngo bakomeze guteza imbere umwuga wa gisirikare.
Aya mahugurwa yari yibanze ku kongerera abasirikare ubushobozi mu buyobozi, gukurikirana no kuyobora ingabo, kunoza amayeri y’ibikorwa bya gisirikare ndetse no gukomeza kubategura guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka mu bihe bitandukanye.
Gen Mubarakh Muganga yanagejeje ku bitabiriye uyu muhango ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
Muri ubwo butumwa, Perezida Kagame yashimye uruhare Ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano zikomeje kugira mu kubungabunga amahoro n’umutekano, anashimira by’umwihariko abasirikare basoje aya mahugurwa.
Yabibukije ko gukomeza kwitoza no guhugurwa ari imwe mu nkingi zituma RDF ikomeza kuba igisirikare gikora kinyamwuga kandi gishoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano bihindagurika uko ibihe bisimburana.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yashimangiye ko aya mahugurwa afite uruhare rukomeye mu gutegura abasirikare bashobora gusohoza neza inshingano zabo haba mu gihugu no hanze yacyo, ndetse no kubafasha guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano hakoreshejwe ubunyamwuga n’ubumenyi bugezweho.
Yongeye kwibutsa abarangije aya mahugurwa ko indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo, imyitwarire myiza no kubahiriza amahame ya RDF, bikwiye gukomeza kubaranga mu mirimo yose bazakora.
Yasoje abasaba gukoresha neza ubumenyi n’ubuhanga bungutse, bakarushaho kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’imikorere inoze, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano n’iterambere by’u Rwanda.

Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare umuhate n’umurava bagaragaje mu myitozo bahawe

Abasirikare b’Ingabo zirwanira ku Butaka basoje amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yabereye i Nasho

















































































































































































