Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, bavuga ko bakomeje guhura n’ikibazo cy’ubujura bw’amatungo, bagashinja irondo ry’umwuga rizwi nka Baringa kudatanga umusaruro wari witezwe ndetse bamwe mu barigize bagakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Aba baturage bavuga ko igihe iri rondo ryatangiraga gukora baryishimiye kuko bari bizeye ko rigiye gukaza umutekano no guhangana n’abajura bari barazengereje abaturage, cyane cyane abiba amatungo. Icyakora bavuga ko uko iminsi yagiye ishira ari nako icyizere bari bafitiye iri rondo cyagiye kigabanuka.
Umwe mu baturage yanenze uburyo abarigize batoranyijwe agira ati: “Abantu bapfuye kubatoragura nka za mayibobo ngo babahaye akazi ariko ntabwo bari bazi ikibihishemo”
Abaturage bavuga ko ubujura bukomeje kuba umunsi ku munsi, ku buryo hari ababyuka bagasanga amatungo yabo yaburiwe irengero kandi bari bizeye ko acungiwe umutekano.
Undi muturage yagize ati: “Buracya mu gitondo tukumva ngo inka bayijyanye bisa nk’aho ari buri munsi kujyana itungo ry’umuturage. Irondo ntabwo tuzi ahantu ribera ni ukumva ko irondo rikorwa gusa twe tugatanga amafaranga utyo gusa ariko ntabwo tuzi niba barirara cyangwa batarirara”
Bamwe bavuga ko kuba bafite abantu bashinzwe irondo bituma baryama batekanye, ariko bagatungurwa no gusanga amatungo yabo yibwe nijoro. Hari abavuga ko mu mudugudu umwe hamaze kwibwa inka eshatu mu gihe gito, ibintu bavuga ko bibatera kwibaza uko abajura binjira bakagenda nta n’umwe ufashwe.
Kubera ibyo bibazo, abaturage benshi barasaba ko irondo ry’umwuga ryakurwaho hagasubizwaho irondo risanzwe ryakorwaga n’abaturage ubwabo, bavuga ko ryatangaga umusaruro uruta uwo babona ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yavuze ko amategeko ateganya ko aho irondo ry’umwuga ritanga umusaruro muke hashobora gukoreshwa ubundi buryo bwo gucunga umutekano.
Yagize ati: “Aho ridatanga umusaruro n’ubundi amabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu arabiteganya , bashobora gukoresha irondo risanzwe,na ryo tukarikurikirana kugirango turebe ko ritanga umusaruro, ariko ubwo buryo bwose bushobora gukoreshwa.”
Abaturage bavuga ko mu myaka ibiri iri rondo rimaze rikora nta mujura n’umwe rirerekana wafashwe nyuma yo kwiba, ibintu bavuga ko bituma bibaza impamvu bakomeza gutanga amafaranga yo kurishyigikira kandi ubujura bukomeje kwiyongera.
Bamwe muri bo bavuga ko bagifite icyizere ko ubuyobozi bushobora gusubiramo imikorere y’iri rondo kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke n’ubujura bw’amatungo kibonerwe umuti urambye.


















































































































































































