Guverinoma ya Mozambique yatangaje ko izakomeza gutanga ubushobozi bw’amafaranga bukenewe kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zikomeze ibikorwa byazo byo kubungabunga umutekano no kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Mozambique, Inocêncio Impissa, wavuze ko ubuyobozi bw’iki gihugu bushima uruhare rukomeye Ingabo z’u Rwanda zagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu duce twari twarazahajwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.
Yagaragaje ko nubwo hakiri ibiganiro birebana n’ibikubiye mu masezerano mashya hagati y’impande zombi, Mozambique yiteguye gukomeza gutera inkunga ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibyo zimaze kugeraho mu kurwanya iterabwoba.
Yagize ati: “Ntabwo nzi ikiguzi cyangwa igihe bazamara, ariko amasezerano azasobanura neza iyi ngingo mu gihe cya vuba, gusa kuba dufite ubu bufasha bituma tukomeza kubaka ubushobozi bw’igihugu cyacu.”
Impissa yavuze ko ubufatanye n’Ingabo z’u Rwanda butanga amahirwe kuri Mozambique yo gukomeza kongerera ubushobozi inzego zayo z’umutekano binyuze mu mahugurwa, ibikoresho n’ikoranabuhanga rigezweho.
Yagize ati: “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”
Yongeyeho ko kuba Ingabo z’u Rwanda zikomeje gukorera muri Cabo Delgado bifasha Mozambique kubona umwanya uhagije wo gukomeza gutegura no guhugura abasirikare bayo kugira ngo bazabashe kwirindira umutekano mu buryo burambye.
Yagize ati: “Kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bibafasha kubona igihe cyo gukomeza guhugura abasirikare babo bakagira ubushobozi bwo kurinda umutekano w’igihugu.”
Iki cyemezo kije mu gihe hari impinduka zabaye ku nkunga yari isanzwe itangwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado. Uwo muryango wari usanzwe utanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero, ariko habayeho ibiganiro ku buryo iyo nkunga yakomeza gutangwa.
Nyuma y’izo mpinduka, u Rwanda na Mozambique byatangiye ibiganiro byibanze ku buryo ubutumwa bwa RDF bwakomeza gukora neza, ari na bwo bwagejeje ku mwanzuro wo gukomeza ubufatanye no gushaka uburyo bwo kubona amafaranga akenewe.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique, yari ihangayikishijwe n’ibikorwa by’iterabwoba byari byaribasiye iyo ntara kuva mu mwaka wa 2017.
Kuva icyo gihe, ibikorwa by’umutekano byagezweho n’Ingabo z’u Rwanda byafashije gusubiza abaturage benshi mu byabo, kongera ibikorwa by’ubukungu no kugarura ituze mu duce twinshi twari twarafashwe n’imitwe y’iterabwoba.

















































































































































































