Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje ibikorwa byo kwegera abaturage hagamijwe kubashishikariza kugira uruhare rufatika mu kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Musambira wo mu Karere ka Kamonyi ku wa 10 Kamena 2026, gihuriza hamwe abayobozi batandukanye bo mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage b’uyu murenge.
Mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi, Umuhuzabikorwa wa Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Musambira.
Ubukangurambaga bwakozwe bwari buyobowe n’insanganyamatsiko igira iti: “Muturarwanda, fata iya mbere mu gukumira ibyaha birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gusambanya abana, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Ntabe ari jye urebera abakora ibinyuranyije n’amategeko ngo nceceke, kuko nasobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange.”
Mu butumwa bwatanzwe, abaturage bashimiwe uburyo bakomeje gukorana n’inzego z’umutekano binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, gukora amarondo no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano aho batuye.
Abayobozi bagaragaje ko ubu bufatanye bwafashije mu kugabanya ibyaha no gushimangira ituze mu baturage, bavuga ko umutekano ari umwe mu nkingi z’ingenzi zifasha abaturage kugera ku iterambere rirambye.
Banagarutse ku kamaro ko gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke cyangwa guhungabanya imibereho myiza y’abaturage.
Muri iki gikorwa, abaturage bongeye kwibutswa gukomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’izindi nzego zifite uruhare mu kubungabunga umutekano.
Abayobozi kandi bagaragaje impungenge ku bantu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubujura, ihohoterwa n’ibindi byaha, basobanura ko amategeko azakomeza gukurikizwa ku muntu wese uzagaragara muri ibyo bikorwa.
Basabye abaturage kutirengagiza amakuru ajyanye n’ibyaha cyangwa ibikorwa biteza umutekano muke, ahubwo bakajya bayageza ku nzego zibifitiye ububasha hakiri kare kugira ngo hafatwe ingamba ziboneye.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko ubufatanye n’abaturage ari imwe mu ntwaro zikomeye mu gukumira ibyaha, ikibutsa ko kubungabunga umutekano w’igihugu n’ituze ry’abagituye ari inshingano za buri Munyarwanda.

















































































































































































