Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama kurangwa n’ubutwari, ubushishozi ndetse no guhora bafite intego isobanutse mu nshingano zabo zo kurinda igihugu.
Yabigarutseho kuri uyu wa 12 Kamena 2026 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare barangije amasomo ya Senior Command and Staff Course wabereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo aya masomo yongerera abasirikare ubumenyi n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo, hari indangagaciro z’ibanze umuntu agomba kwitoza ku giti cye kugira ngo abe umuyobozi mwiza.
Yagize ati: “Icya mbere ni ubutwari. Ntabwo buri gihe muzabona ibisubizo cyangwa icyizere cyuzuye ku byo mukora, ariko ubutwari ni bwo bufasha umuyobozi gufata icyemezo gikwiye nubwo haba hari urujijo cyangwa igitutu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko isi y’umutekano n’igisirikare ikomeje guhinduka, bityo abayobozi bashya basabwa kujyana n’ibihe no gukomeza kwiga kugira ngo bahangane n’imbogamizi nshya zirimo ikoranabuhanga n’ibibazo by’umutekano bigenda bihindagurika.
Yanashimangiye ko ubushishozi ari kimwe mu by’ingenzi biranga umuyobozi, kuko uko inshingano zigenda ziyongera ari na ko ingaruka z’ibyemezo afata zigenda ziba nini, agira ati: “Ubushishozi bubakwa n’uburambe, gukorana n’abandi ndetse no kwicisha bugufi ukemera kwigira ku makosa kugira ngo ubashe gukosora aho bikenewe.”
Perezida Kagame kandi yibukije aba basirikare ko inshingano z’Ingabo z’u Rwanda zitagarukira ku kurinda umutekano gusa, ahubwo ko zigamije no kurengera abaturage no kubungabunga ubusugire bw’igihugu, aho yagize ati: “Ku Rwanda, intego yacu ishingiye ku kurinda abaturage bacu n’ubusugire bw’igihugu, mu gihe dukomeza urugendo rwo guhindura no guteza imbere igihugu cyacu.”
Yashimangiye ko icyubahiro n’icyizere Ingabo z’u Rwanda zifitiwe n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bitaturutse ku bw’amahirwe, ahubwo byubakiye ku myaka myinshi y’imikorere myiza, ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubwitange.
Perezida Kagame yasabye aba basirikare barangije amasomo gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no kudahwema kwiyungura ubumenyi, avuga ko ibyemezo bazajya bafata mu kazi kabo bizagira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’inzego bashinzwe kuyobora.
Yasoje abifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano zabo nshya, anashimira ibihugu byohereje abasirikare babo muri aya masomo kubera uruhare bigira mu guteza imbere ubufatanye n’umutekano mu karere.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko ubutumwa bwa Perezida Kagame bwibanze ku kubaka abayobozi bafite ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikomeye mu bihe by’ibibazo, ibintu bifatwa nk’ingenzi mu rwego rw’umutekano ruri guhinduka ku muvuduko mwinshi ku isi yose.
Muri iri shuli rya Nyakinama hasoje abanyeshuri 108 baturutse mu bihugu 20, ni mu gihe abo mu Rwanda bo bagera kuri 81.

















































































































































































