Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

U Rwanda rwakiriye abandi 173 bavuye muri Libya binyuze muri gahunda ya ETM

Impunzi n'abasaba ubuhungiro barenga 100 baraye bageze i Kigali aho baje gushaka aho baba hari umutekano

U Rwanda rwongeye kwakira itsinda ry’abasaba ubuhungiro n’impunzi ryavuye muri Libya, mu rwego rwa gahunda yo kubafasha kubona umutekano no kubashakira ibihugu byo kubamo mu buryo burambye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena 2026, abantu 173 bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali baturutse muri Libya, bakirwa binyuze mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Abageze mu Rwanda barimo abantu 85 bakomoka muri Sudani, 66 bo muri Eritrea, babiri bo muri Somalia, barindwi bo muri Ethiopia ndetse na 12 bo muri Sudani y’Epfo.

Nyuma yo kugera mu gihugu, bahise berekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibikoresho nkenerwa, serivisi z’ubuzima ndetse n’ubundi bufasha bugamije kubitaho mu gihe hagishakishwa ibisubizo by’igihe kirekire.

Iyi gahunda ikorwa ku bufatanye bwa UNHCR n’u Rwanda, aho impunzi n’abasaba ubuhungiro baba barakuwe mu bihe bigoye muri Libya, bagahabwa uburinzi bw’agateganyo mbere yo kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira.

Imibare igaragaza ko kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abantu barenga 3,000 binyuze muri gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM), mu gihe abasaga 2,623 muri bo bamaze kubona amahirwe yo kwimurirwa mu bindi bihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Gahunda ya ETM yashyizweho nyuma y’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri 2019 hagamijwe gutabara impunzi n’abasaba ubuhungiro bari mu bihe byugarije ubuzima bwabo muri Libya.

Itsinda rya mbere ry’abimuriwe mu Rwanda muri iyi gahunda ryageze i Kigali ku wa 26 Nzeri 2019, rigizwe n’abantu 66, kuva icyo gihe gahunda ikaba ikomeje kugira uruhare mu gufasha abarokoka ibibazo by’ubuhunzi kubona umutekano n’amahirwe mashya y’ubuzima.

Impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 100 baraye bageze i Kigali aho baje gushaka aho baba hari umutekano

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities