Connect with us

Hi, what are you looking for?

Umutekano

Rulindo: Umusore w’imyaka 25 akekwaho gutera ubwoba ababyeyi be abasaba kumugurira igare

Umusore wo karere ka Rulindo uhora abwira ababyeyi be ko azabica ni batamugurira igare akurikiranywe n'inzego z'umutekano

Abaturage bo mu Murenge wa Kisaro, Akarere ka Rulindo, bagaragaje impungenge batewe n’ikibazo cy’umusore w’imyaka 25 uvugwaho guhora atera ubwoba ababyeyi be, ababwira ko ashobora kubagirira nabi mu gihe batamuguriye igare yifuza.

Aya makuru aturuka mu Mudugudu wa Gishinge, Akagari ka Murama, aho se w’uyu musore avuga ko amaze igihe ahangayikishijwe n’imyitwarire y’umwana we, cyane cyane nyuma y’uko atangiye kumubwira amagambo y’iterabwoba ashingiye ku cyifuzo cyo kugurirwa igare.

Mu buhamya bwe, uyu musaza yagize ati: “Yaje kumbwira ngo nimugurire igare igare ndaryemera ariko ntinze kubona amafaranga ngo ndimugurire atangira kuvuga ngo azatwica. Ubwo rero nijoro yaje ati nimutaringurira iki cyumweru nzakwereka”

Uyu muryango uvuga ko ikibazo cyafashe indi ntera ku buryo hari ibihe bamwe mu bagize urugo bahisemo kujya kurara ahandi kugira ngo birinde amakimbirane n’ubwoba baterwa n’uyu musore. Ababyeyi be bavuga ko hari inshuro nyinshi bagiye barara mu bihuru cyangwa bakimuka by’agateganyo kubera impungenge z’umutekano wabo.

Abaturanyi bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kizwi muri aka gace, bakemeza ko bakomeje gukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu muryango. Basaba ubuyobozi n’inzego zibishinzwe kugira icyo zikora hakiri kare kugira ngo hatagira ikintu kibi kibaho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kisaro bwatangaje ko bwatangiye gukurikirana iki kibazo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Telesphore Uwamahoro, yavuze ko hagiye gushakwa igisubizo kirambye gifasha uyu musore n’umuryango we, harimo no kumushakira amahirwe yo kwiga imyuga cyangwa gukora ibikorwa byamufasha kwiteza imbere mu buryo bwemewe.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’umudugudu n’izindi nzego bireba bazafatanya kugira ngo umutekano w’uyu muryango urindwe, ndetse hanashakwe uburyo bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’uyu musore n’ababyeyi be mu nzira y’amahoro.

Umusore wo karere ka Rulindo uhora abwira ababyeyi be ko azabica ni batamugurira igare akurikiranywe n’inzego z’umutekano

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities