Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage batangaje ko mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu rubyiruko, basaba ko hafatwa ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo.
Ibi babitangaje nyuma y’uruzinduko bakoze mu Turere 15 two hirya no hino mu gihugu, bagamije gusuzuma uko ikibazo cy’ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe gihagaze, banareba uko imyanzuro yafashwe n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite iri gushyirwa mu bikorwa.
Raporo y’uru ruzinduko igaragaza ko mu turere basuye basanze hakigaragara inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’izemewe ariko zifite urugero rwo hejuru rwa alukolo kandi zigurishwa ku giciro gito, ibintu bavuga ko biri mu bituma urubyiruko rwinjira mu businzi ku buryo bworoshye.
Abadepite bashimye intambwe Leta yateye mu gushyiraho ibigo ngororamuco n’amavuriro afasha abantu bafite ibibazo byo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge kubivamo, ariko bagaragaza ko hakiri icyuho mu kubikumira mbere y’uko bigera ku baturage.
Basabye inzego zitandukanye kurushaho gukorana mu guhashya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, bavuga ko zikomeje guteza ingaruka zikomeye zirimo ubumuga, uburwayi ndetse no guhitana ubuzima bwa bamwe mu bazikoresha.
Uru ruzinduko rwakorewe mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali, rwari rugamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ijyanye no kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hagati ya Mutarama na Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwitaba Imana bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, ibintu byatumye inzego z’ubuzima zikomeza gusaba abaturage kwirinda izo nzoga no gutanga amakuru ku bazikora n’abazicuruza.

Inzoga z’inkorano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge biri mubyugarije ubuzima bw’urubyiruko rwamaze kubatwa nabyo


















































































































































































